Handball: USA yabujije u Rwanda kugera kuri Finale y’Igikombe cy’Isi cya U-20

Nyuma yo kwisengera amakipe y’Ibihugu bya Nicaragua na Uzbekistan mu mikino yo mu itsinda cy’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20, inzozi zo kugera mu mukino wa nyuma zakomwe mu nkokora n’Ikipe y’Igihugu ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika [USA].

Kuri uyu wa Gatandatu, i Prisitina ho muri Kosovo, hakiniwe umukino wa ½ cy’igikombe cy’isi izwi nka IHF Trophy. cy’abari munsi y’imyaka 20, wahuje u Rwanda na USA.

Uyu mukino wahuje amakipe yombi, mu gihe yafatwaga nk’ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Ntabwo wahiriye u Rwanda, kuko rwawutsinzwe ku kinyuranyo cy’ibitego 4, kuko warangiye ari ibitego 32 bya USA kuri 28 by’u Rwanda.

N’ubwo Ingimbi z’u Rwanda zawutakaje, zari zabanje kwihagararaho mu gice cya mberre cyawo, kuko cyarangiye zirushwa igitego 1 gusa. 

Iminota 30 y’igice cya mbere, yarangiye USA ifite ibitego 14 mu gihe u Rwanda rwari rufite ibitego 13.

Muri iki gice cya mbere, Umunyezamu wa USA yari yabereye ibamba u Rwanda, kuko imipira yose bamuteraga yayisimburaga nk’agaca, akabuza izamu ry’Igihugu cye kwandura.

Nyuma yo gutsindwa na USA, kuri iki Cyumweru, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga ruhatanira umukino w’umwanya wa gatatu, uzaruhura na Burugatiya [Bulgaria].

Umukino wa mbere wo mu itsinda, u Rwanda rwari rwatsinze Nicaragua ibitego 50 kuri 27, mu gihe uwa kabiri rwawutsinze Uzbekistan ibitego 40-32.

Muri iyi mikino yombi, abanyezamu b’u Rwanda nibo bayihembwemo nk’abakinnyi bahize abandi.

Mu mukino wa Nicaragua, igihembo cyegukanywe na Uwayezu Arsene, mu gihe mu mukino wa Uzbekistan cyatwawe na Peter Kwisanga.

N’ubwo gutwara igikombe bitakunze nk’uko byari byatanjwe n’umutoza w’iyi kipe Ngarambe François-Xavier ndetse na kapiteni,  Elyse Muhumure, kwegukana Umudali w’umwanya wa gatatu birashoboka.

U Rwanda nicyo gihugu rukumbi cyo muri Afurika kiri muri iyi mikino, nyuma yo guhiga andi makipe y’Ibihugu byo kuri uyu Mugabane.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *