Handball: Shampiyona yashyizweho akadomo, amakipe yerekeza amaso ku mikino ya kamarampaka

Impera z’Icyumweru twaraye dusoje, zasize Shampiyona ya Handball ishyizweho akadomo, amakipe yayitwayemo neza ahanga amaso imikino ya kamarampaka (Play-Offs) kuko ariyo izatanga igikombe cya Shampiyona.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ibibuga binyuranye mu Mujyi wa Kigali byakiriye imikino y’injyanamuntu, by’umwihariko uwahuje Police HC na Gicumbi HT mu kiciro cy’abagabo.

Uyu mukino uhuza aya makipe yombi, umaze kugaragara nk’uwigaruriye imitima y’abakunzi ba Handball mu Rwanda, ukaba waeasimbuye uwahuzaga APR HC na Police HC.

Warangiye Gicumbi HT yigaranzuye Police HC yari yayitsinze mu mukino ubanza wa Shampiyona, ku ntsinzi y’amanota 35 kuri 31.

Uretse uyu mukino, indi yari ihanzwe amaso irimo uwo ES Kigoma yatsinzemo Nyakabanda 44-36, ndetse n’umukino w’ishiraniro wahuje ibigo by’Amashuri bihora bihanganye, ADEGI na ES Kigoma.

Uyu mukino wararangiye amakipe yombi atandukkanyijwe n’amanota abiri gusa, kuko ADEGI yatsinze 33 kuri 32 ya ES Kigoma.

Umusaruro waranze umunsi wa nyuma wa Shampiyona

Abagabo:

Imikino yakiniwe ku Kibucya cya Kimisagara

  • ST MARTIN 25-41 APR HC
  • POLICE HC 43-22 UR HUYE
  • VISION JN 47-33 ST MARTIN
  • GICUMBI HT 35- 31 POLICE HC
  • APR HC 35-26 VISION JN
  • ST MARTIN 37-36 VISION JN

Imikino yakiniwe ku Kibucya kitiriwe Pele (Kigali Pele Stadium)

  • Gicumbi 46-29 UR Huye
  • Kigoma 44-36 Nyakabanda
  • ADEGI 33-32 kigoma
  • ADEGI 29-28 Nyakabanda

Abagore:

Imikino yakiniwe ku Kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Gikondo (UR Gikondo)

  • UR HUYE 06-23 Kiziguro SS
  • GS KITABI 22-12 UR Rukara
  • ISF Nyamasheke 21-18 TTC de la SALLE
  • UoK 17-12 UR HUYE
  • TTC de la SALLE 14-21 GS KITABI
  • Kiziguro SS 27-19 UoK
  • UR Rukara 14 -24 ISF Nyamasheke

Imikino yakinwe ku Cyumweru

Imikino yakiniwe ku Kibucya cya UR Gikondo:

  • Kitabi 20-20 Nyamasheke
  • UR Huye 13-19 UR Rukara
  • UoK 27-19 TTC de la Salle
  • Kiziguro 35-15 Nyamasheke
  • TTC de la Salle 27-14 UR HUYE
  • UR Rukara 15-26 UoK
  • Kiziguro 37-19 Kitabi

Imikino yakiniwe ku Kibucya cya KIMISAGARA:

  • ADEGI 39-44 APR HBC
  • VISION JN 38-36 ES KIGOMA
  • APR 36-32 POLICE (Fulltime)
  • POLICE 45-25 ADEGI (fulltime)
  • ES KIGOMA 26-40 GICUMBI HBT

Imikino yakiniwe ku Kibucya cya kitiriwe Pele:

  • GICUMBI HT 40-18 VISION JN
  • NYAKABANDA 28-23 ST MARTIN HANIKA
  • UR HUYE 30-20 NYAKABANDA
  • St MARTIN HANIKA 36-37 UR HUYE
  • APR HBC 34-16 ST MARTIN HANIKA

Agaruka kuri iyi shampiyona mu kiganiro yahaye Itangazamakuru mu ntangiriro za Gashyantare ubwo hakorwaga Inteko rusange y’Ishyirahamwe rya Handball, umuyobozi waryo Bwana Twahirwa Alfred yavuze ko shampiyona y’uyu Mwaka izaba yihariye mu rwego rwo kurushaho gutyaza abakinnyi mu gihe u Rwanda rwitegura amarushanwa mpuzamahanga mu bihe biri imbere.

Yagize ati:”Shampiyona y’uyu Mwaka w’i 2023 izaba ari intangiriro yo kwitegura amarushanwa akomeye dufite imbere, arimo Igikombe cy’Isi kizabera muri Croatia ariko by’umwihariko Igikombe cy’Afurika cy’abakuru tuzakira mu Mwaka w’i 2026″.

“Amakipe arasabwa kwitegura birushijeho, natwe nk’ubuyobozi tukabafasha ibishoboka byose kugira ngo uyu mukino ugere ku rwego tuwifuzaho”.

Amarushanwa twakiriye Umwaka ushize ariko Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje Imyaka 18 na 20 mu Ngimbi, byatweretse ko ibyo gukora ari byinshi, ariko dufatanyije n’inzego zose zirimo n’izirebwa n’uyu mukino by’umwihariko ntacyo tutageraho.

“By’umwihariko, abakiri bato ni igihe cyo kugaragaza impano, kuko amarushanwa yo kwitabira yo arahari menshi, ahasigaye ni ugushyiraho akabo”.

Mu makipe y’abagabo, Vision Jeunesse Nouvelle yitabiriye iyi Shampiyona nk’ikipe nshya yazamutse ivuye mu kiciro cya kabiri.

Mu kiciro cy’abagore, amakipe mashya yitaboriye iyi Shampiyona  ni TTC de la Salle na Kaminuza ya Kigali (Univeristy of Kigali).

Mu Mwaka ushize, Igikombe cyegukanywe na Police HC na Kiziguro Secondary School mu kiciro cy’abagore.

Uko amakipe yakurikiranaga mbere yo gukina imikino y’umunsi wa nyuma

Image

Image

Image

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *