Handball: Police HBC na Kiziguro SS begukanye irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

0Shares

Ikipe ya Police y’Igihugu (Police HBC) n’iy’Ishuri ryisumbuye rya Kiziguro (Kiziguro Secondary School) ryo mu Karere ka Gatsibo baraye begukanye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Police HBC yegukanye iki gikombe yigaranzuye Gicumbi HT yari yaikiyitwaye Umwaka ushize, iyitsinze ibitego 41 kuri 39, mu gihe Kiziguro SS yatsinze Ngome HC yo mu gihugu cya Tanzaniya ibitego 27 kuri 18.

Uretse Police HBC yigaranzuye Gicumbi HT, Kiziguro SS yisubije iki gikombe kuko n’umwaka ushize yari yagitwaye itsinze Gicumbi WHT.

Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma, Police HBC yari yasezereye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara (UR-Rukara) mu mukino wa kimwe cya kabiri ku ntsinzi y’ibitego 40 kuri 20, mu gihe Gicumbi HT yakuyemo APR HBC iyitsinze ibitego 39 kuri 27.

Mu kiciro cy’abagore, Kiziguro SS yageze ku mukino wa nyuma isezereye Kaminuza ya Kigali iyitsinze ibitego 32 kuri 17, mu gihe Ngome HC yari yakuyemo ISF Nyamasheke ku ntsinzi y’ibitego 22 kuri 20.

https://theupdate.co.rw/handball-makelele-hbc-na-ngome-hbc-mu-makipe-azitabira-irushanwa-ryo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Umwanya wa gatatu muri iri rushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wegukanywe na APR HBC mu kiciro cy’abagabo itsinze UR Rukara ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri gusa (21-19), mu gihe mu bagore watwawe na ISF Nyamasheke ku ntsinzi y’ibitego 26 kuri 11 bya Kaminuza ya Kagali (University of Kigali).

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa yigaranzuye Gicumbi HT, umutoza wa Police HBC, Ntabanganyimana Antoine mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:”Kwegukana iri rushanwa binejeje imitima yacu. Umwaka ushize twari twatsinzwe mu gihe uwawubanjirijwe ari twe twari twaritwaye, ibi bivuze ko bigiye kudufasha mu rugendo turimo rwo gukomeza guhatanira igikombe cya Shampiyona ndetse kwitegura andi marushanwa mpuzamahanga adutegereje arimo n’imikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo azabera i Brazzaville “.

“Nyuma yo kwegukana irushanwa ry’imikino ihuza amakipe ya Police yo muri Afurika y’Iburasirazuba, The Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) ryabereye i Kigali, abakinnyi bakomeje kuguma mu mwuka mwiza, ari nabyo byadufashije kwigaranzura mukeba nawe mwabonye ko yari ku rwego rwo hejuru”.

“Umukino nk’uyu urakomeza gufasha amakipe ari muri Shampiyona kutirara kuko buri kipe yerekanye ko yakora indi mu Jisho”.

“Twari tumaze iminsi dutsindwa, ariko ubuyobozi bwakomeje kutuba hafi no kutwereka ko budushyigikiye, umusaruro uvuyemo ni ukwegukana iri rushanwa.”

Agaruka ku butumwa bujyanye n’iri rushanwa, yagize ati:”Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari imikino nk’iyindi, ni imikino abantu bakina bibuka Amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ubutumwa bukaba ari ukubwira abakinnyi ndetse n’abandi bose kwirinda icyakongera gusubiza Igihugu muri ibi bihe”.

Yunzemo ati:”Benshi mu bakina uyu mukino kuri ubu ni urubyiruko. Ndarushishikariza kwitandukanye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, gukorera Igihugu batizigamye, kurinda ibyagezweho mu rwego rwo gufasha Igihugu gukomeza gutera imbere”.

“Ntabwo imikino nk’iyi yakinwa hatari amahoro n’Umutekano”.

Kabalele Consiriya uvuka mu Karere ka Ngoma i Zaza, ufite umunyamuryango we wakinaga umukino wa Handball wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wari witabiriye iyi mikino, yaganiriye n’Itangazamakuru agaruka ku mbamutima zijyanye n’iri rushanwa agira ati:” I Zaza habaye ikipe y’uyu mukino mu gihe cy’Imyaka myinshi, ariko amateka yegejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yagiriye impuhwe abakinaga uyu mukino kuko bamwe muri bo barishwe”.

“Bamwe mu bari abavandimwe bange barimo; Sigwaburanga Evariste, yari umukinnyi ukomeye w’uyu mukino wawukiniye ku bibuga bitandukanye birimo n’iki cyo kuri Tapis Rouge ahabareye iyi mikino yo kubibuka”.

“Kimwe mu rwibutso namusigaranyeho, ni uko yakundaga uyu mukino, ku buryo nta n’ikindi yashoboraga gukora mu gihe hari amarushanwa ya Handball”.

Yakomeje agira ati:”Nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi dufite abacu bari abakinnyi bishwe mu gihe cya Jenoside, iyo Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda ryatuzirikanye rikadutumira mu bikorwa birimo n’imikino yo kwibuka, ku ruhande rimwe na rimwe tubura n’amagambo yo kuvuga, kuko bitwereka uko bafata abavandimwe bacu bakinaga uyu mukino”.

“Iyo nibutse ko nta musaza wange nasigaranye, nkabona Ishyirahamwe ryanyibutse binyongerera imbaraga kuko mba numva Igihugu kinyitayeho. Kubona abakinnyi bakina, mpita mbabonamo abavandimwe bange bishwe, bikanyongerera imbaraga”.

Asoza, yasabye Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda kongera gutekereza guteza uyu mukino imbere i Zaza, kuko twagerageje kwishakamo ubushobozi tugurira abakinnyi bato bakina Handball imipira ndetse n’imyenda yo gukinana, ariko dukeneye ko baduha abatoza bajyanye n’igihe ndetse no kudufasha kongera kubona ikibuga kiza cyo gukiniraho, bityo i Zaza hakongera kuba Igicumbi cya Handball mu Rwanda nk’uko byahoze. Ibi bikozwe byashimisha abacu bakinaga uyu mukino kuko babona ko ibyo baharaniye byagenzweho”.

Mu Butumwa bwe, Bwana Twahirwa Alfred uyobora Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, yateruye agira ati:”Irushanwa nk’iri ritegurwa buri mwaka mu rwego rwo kwibuka Abatutsi n’abasiporotifu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abakunzi, abatoza, abakinnyi n’abandi bagiraga uruhare mu mukino wa Handball”.

“Kuri iyi nshuro, turibuka abari abakinnyi n’abatoza 26 babarizwaga mu makipe ya Kabirizi, Zaza, Nyakabanda na Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR)”.

“Turateganya ko ubwo tuzaba twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzagera ku myiryango y’abarokotse bafite ababarizwaga mu mukino wa Handball bishwe muri Jenoside, no gusura aya makipe ndetse n’atagikina tukareba icyakorwa ngo yongere yubure umutwe”.

Yasabye ababarizwa mu mukino wa Handball bose kwirinda no kugendera kure Ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera ndetse no kwirinda icyabatandukanya kuko umusiporotifu mwiza arangwa n’umutima w’ubugwaneza n’ubumuntu.

Mu butumwa yageneye Urubyiruko by’umwihari urw’abakinnyi kuko abenshi bakina uyu mukino kuri ubu batazi byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarusabye kujya basobanuza amateka y’ukuri aho kubwirwa igaretse ndetse no gukoresha Imbuga nkoranyambaga bagahangana n’abari hanze y’Igihugu bazihisha inyuma bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agaruka ku irushanwa, yashimye uburyo ryagenze, by’umwihariko ashimira amakipe yo muri Uganda (Makelele HBT) na Ngome HC yo muri Tanzaniya kuba yaraje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jesoside yakorewe Abatutsi.

Yashimye kandi urwego rwagaragajwe n’abakinnyi bitabiriye iyi mikino yaba mu rwego rw’abagore n’abagabo, avuga ko imikino mpuzamahanga abakinnyi bamaze iminsi bitabira ndetse n’amahugurwa atandukanye abatoza bitabiriye mu minsi ishize, yatumye urwego rw’uyu mukino imbere mu gihugu ruzamuka bigaragara.

Yasoje asaba Minisiteri ya Siporo mu Rwanda n’izindi nzego bireba gukora ibishoboka Ikibuga cyo kuri Tapis Rouge cyakiniwe iri rushanwa kikaba mu byibanze bikinirwaho uyu mukino, kuko na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki kibuga cyakoreshejwe by’igihe kirerkire muri uyu mukino n’amakipe atandukanye arimo Nyakabanda ndetse kuri ubu iyi kipe ikaba ikiriho ndetse inakina Shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Amafoto

Image
Twahirwa Alfred, Rwego Ngarambe ushinzwe iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Umutoni Salama Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda na Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel bakurikiranye iyi mikino

 

Image
Police HBC yegukanye igikombe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Image
Kiziguro SS yisubuje Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi itsinze Ngome HC yo muri Tanzaniya ku mukino wa nyuma

 

Image
Mbere ya buri mukino, hafatwaga Umunota wo kwibuka Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *