Imikino y’Irushanwa ryo kwibuka Intwari z’u Rwanda binyuze mu mukino wa Handball ryaraye risojwe nyuma y’iminsi ibiri rikinirwa mu Karere ka Gicumbi.
Mu kiciro cy’abagabo ryegukanywe n’Ikipe ya Polisi y’Igihugu, Police HC, itsinze iy’Ingabo z’Igihugu, APR HC, ku mukino wa nyuma.
Intsinzi ya Police HC, yari isobanuye ko yihimuye kuri APR HC kuko yari yayitsinze ku mukino wa nyuma mu Mwaka ushize.
Mu Kiciro cy’abagore, ryegukanywe n’Ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kiziguro, Kiziguro SS WHC, nyuma yo guhigika andi makipe yose.
Ku mukino wa nyuma mu bagabo, Police HC yatsinze APR HC ibitego 31 kuri 22. Mu kiciro cy’abagore, amakipe yose yarahuye, igikombe gitwara n’iyagize intsinzi nyinshi.
Umukino watanze igikombe, wahuje Kiziguro SS WHC na Ecole Secondaire Nyamagabe. Warangiye Kiziguro SS itsinze ibitego 36-20.
Amakipe y’abagabo yitabiriye iri rushanwa yari agizwe na; Police HC, Gicumbi HC, UR Rukara HC, UB Sports HC. Izi kipe zari zashyizwe mu itsinda rya mbere.
Itsinda rya kabiri ryari rigizwe na; APR HC, ES Kigoma HC, UR Huye HC na TTC de la Salle.
Kiziguro Secondary School, Kaminuza ya Kigali (UoK), Ecole Secondaire Nyamagabe, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye (UR Huye) na Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rukara (UR Rukara), niyo yitabiriye mu kiciro cy’abagore.
Ikipe ya Police HC yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera UR-Huye ku ntsinzi y’ibitego 36 kuri 19, mu gihe APR HC yakuyemo Gicumbi HC bigoranye ku ntsinzi y’ibitego 37 kuri 34.
Uretse amakipe yatwaye ibikombe mu kiciro cy’abakuru, ku nshuro ya mbere mu mateka ya Handball mu Rwanda, abana batarengeje imyaka 17 mu ngimbi n’abangavu nabo bakinnye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari.
Mu kiciro cy’Ingimbi, Ikipe ya TTC de la Salle yo mu Karere ka Gicumbi yegukanye igikombe itsinze iya ADEGI yo mu Karere ka Gatsibo, ibitego 25-24.
Mu kiciro cy’abangavu, Ikipe ya Kiziguro SS yatsinze ES Nyamagabe ku mukino wa nyuma, ibitego 18-13.
Nyuma yo kwegukana igikombe, Umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana Antoine, yatangarije THEUPDATE agira ati:“Nishimiye kwegukana iri rushanwa, by’umwihariko gutsinda APR HC ku mukino wa nyuma. Abakinnyi banjye ndabashimira ko bakoze iyo bwabaga, kuko gukina n’ikipe muba muhanganye ntabwo biba byoroshye”.
“Iyi ntsinzi igiye kudufasha kwitegura neza imikino ihuza Polisi zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, iteganyijwe kuzakinirwa muri Kenya mu mpera za Werurwe n’intangiriro za Mata 2025”.
Sindayigaya Aphlodis, Umutoza wa Kiziguro SS yatangarije THEUPDATE ko n’ubwo ikipe ye imaze kuba ubukombe mu gutwara ibikombe, buri gihe asaba abakinnyi kwirinda kwirara, kuko amakipe bahanganye aba yiteguye kubakora mu jisho igihe icyo aricyo cyose.
Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Ikigo buhora Ikipe hafi by’umwihariko bujyana nayo mu gihe cy’amarushanwa.
Yavuze ko Umufatanyabikorwa w’iyi Kipe, Gamico, agira uruhare runini mu musaruro wayo wa buri munsi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred, mu kiganiro na THEUPDATE yashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Intwari, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ku bufatanye badahwema mu gutegura iri rushanwa.
Yaboneyeho kandi gushimira Akarere ka Gicumbi karyakiriye, anibutsa abakinnyi ko kuba rihakinirwa bivuze byinshi, cyane ko ariho hari ikicaro cy’izahoze ari Ingabo za RPA/FPR-Inkotanyi, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Yabasabye by’umwihariko kurangwa n’ibikorwa by’Ubutwari, cyane ko imwe mu mikino y’iri rushanwa yakiniwe ku Mulindi, mu rwego rwo kubasobanurira amateka n’urugendo Igihugu cyanyuzemo.
Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yavuze ko ari iby’agaciro kwakira imikino nk’iyi, yungamo ko by’umwihariko ari n’inyungu ku bikorera bo muri aka Karere, kuko umubare w’abantu baba bakiriye mu gihe gito, usiga ubinjirije bagakora ku Ifaranga.
Yavuze ko n’ubwo Ikipe ya Gicumbi HC yaguye munsi y’urugo kuri iyi nshuro, ariko bagiye gukora ibishoboka byose, Umwaka utaha ikazegukana iri rushanwa, cyane ko yagaragaje ko gutwara ibikombe bishoboka, ubwo yegukanaga Shampiyona mu 2023.
Iri rushanwa ryakiniwe ku bibuba byo ku Murindi w’Intwari n’ibibuga byo muri TTC de la Salle na APEBU. Ryaherukaga mu Karere ka Gicumbi mu 2023.
Tariki ya 01 Gashyantare buri Mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, kuva mu 1995.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball ryashyizeho irushanwa ryo kwizihiza uyu munsi guhera mu 2005.
Amafoto