Handball: Kiziguro SS yisubije Igikombe cya Shampiyona (Amafoto) 

Ishuri ryisumbuye rya Kiziguro (Kiziguro Secondary School), ryisubije igikombe cya Shampiyona nyuma yo guhigika ISF Nyamasheke ku mukino wa nyuma.

Umwaka wa Shampiyona waraye usojwe mu kiciro cy’abagore, mu mukino ya nyuma yakiniwe muri BK-Arena.

Ni imikino yakinwe mu buryo bw’amakipe 4 yabaye aya mbere, aho ikipe ya 1 yahuye n’iya kane, mu gihe iya kabiri yisobanuraga n’iya gatatu.

Nyuma y’uko amakipe yesuranye mu mikino ya 1/2, ISF Nyamasheke yakatishije itike y’umukino wa nyuma ikuyemo GS Kitabi ku ntsinzi y’ibitego 38 kuri 27, mu gihe Kiziguro SS yakuyemo Kaminuza ya Kigali (UoK) ku ntsinzi y’ibitego 35 kuri 27.

Amakipe yombi amaze gukatisha itike y’umukino wa nyuma, Kiziguro SS yakoze ibyo yasabwaga, yisubiza Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagore itsinze ISF Nyamasheke ibitego 37-19 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na University of Kigali yatsinze GS Kitabi ibitego 33-23.

Kiziguro SS imaze kwerekana ko ari ubukombe muri Handball mu kiciro cy’abagore nyuma y’uko guhera mu 2018-19 itangiye gushyira imbaraga muri uyu mukino, by’umwihariko ibifashijwemo n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’umutoza wayo, Sindayigaya Aphrodis abakinnyi bafata nk’umubyeyi wabo.

Shampiyona ikiciro cya mbere mu bagore yatangiye muri Gashyantare uyu Mwaka, ikaba yarakinwe mu matsinda abiri, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda akatisha itike yo gukina imikino y’umunsi wa nyuma waraye usojwe kuri iki Cyumweru.

Uretse imikino isanzwe, Umwaka w’Imikino mu Ishyirahamwe rya Handball usozwa n’imikino ikinirwa ku Mucanga (Beach Handball), iyi ikaba ikunze kubera mu Karere ka Rubavu ku Mucanga wo ku Kiyaga cya Kivu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

One thought on “Handball: Kiziguro SS yisubije Igikombe cya Shampiyona (Amafoto) 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *