Handball: Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu kiciro cya Kabiri

Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi (UR-Rukara HC), yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu kiciro cya Kabiri itsinze ku mukino wa nyuma Gorillas HC ibitego 29 kuri 25.

Kuri iki Cyumweru tariki  ya 02 Nyakanga 2023, mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK Arena haraye h

asorejwe umwaka w’imikino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri, wasojwe hakinwa umukino wa nyuma mu kiciro cy’abagabo.

Uyu mukino watangiye guhera saa 16:50′, wahuje ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi na Gorillas HC yo ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, buri mutoza yereka mugenzi we ko anyotewe n’igikombe.

Uretse ibi kandi, amakipe yombi yahanganiraga kuzamukana ikuzo mu kiciro cya mbere, afite igikombe.

Gorillas HC yatangiye umukino neza, ariko igenda ikora amakosa atari ngombwa mu mukino, byahaye amahirwe UR-Rukara yo gusoza igice cya mbere ikiyoboye.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza wa Gorillas, Iyamuremye Alfred yagerageje amayeri atandukanye yamufasha kwegukana iki gikombe, ariko umutoza Ngarambe Francois Xavier wa UR-Rukara amubera ibamba, umukino urangira ku ntsinzi ya UR-Rukara, yegukana igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya kabiri ityo.

Nyuma yo kwegukana Shampiyona, UR-Rukara HC yashyikirijwe Igikombe, Imidali na Sheke y’amafaranga 500, 000 y’u Rwanda.

Uretse kuba amakipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma, yanakatishije itike yo kuzakinwa umwaka utaha wa Shampiyona mu kiciro cya mbere, nyuma y’uko yombi asoreje ku myanya ibiri ya mbere.

Shampiyona y’ikiciro cya Kabiri yatangiye muri Gicurasi uyu Mwaka w’i 2023, yitabirwa n’amakipe 5 agizwe na; UR Rukara HC, Gorillas HC yo ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, Groupe Scolaire St Paul Muko yo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, Groupe Scolaire St Aloys y’i Rwamagana na Kibogora Polytechnic yo mu Karere ka Nyamasheke.

Aya makipe uko ari atanu buri imwe yagombaga guhura n’indi, ebyiri za mbere zitwaye neza zigakatisha itike y’umukino wa nyuma.

Imikino yakiniwe i Kigoma mu Karere ka Ruhango na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Imikino yo gushaka itike y’umukino wa nyuma yasize, UR Rukara HC ari iya mbere, ikurikirwa na Gorillas HC, GS St Paul Muko yegukana umwanya wa gatatu, GS St Aloys iba iya kane mu gihe Kibogora Polytechnic itarakinnye umunsi n’umwe yabaye iya 5.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *