Amakipe 13 yemeje ko azitabira Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, kigiye gukinwa ku nshuro ya 20 kuva mu 2005.
Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, FERWAHAND, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta z’Ishimwe.
Kuri iyi nshuro, amakipe umunani y’abagabo n’atanu y’abagore, niyo yemeje kwitabira iri rushanwa.
Riteganyijwe gukinwa mu mpera z’iki Cyumweru mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, hagati ya tariki ya 18-19 Mutarama 2025. Rizakinirwa ku bibuga byo ku Murindi w’Intwari.
Mu kiciro cy’abagabo, amakipe agabanyije mu matsinda abiri, mu gihe mu cy’abagore buri kipe izahura n’indi hakazarebwa ifite amanota menshi ikegukana igikombe.
Amakipe y’abagore yemeje kwitabira iri rushanwa agizwe na; Kiziguro Secondary School, Kaminuza ya Kigali (UoK), Ecole Secondaire Nyamagabe, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye (UR Huye) na Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rukara (UR Rukara).
Amakipe y’abagabo agizwe na; Police HC, Gicumbi HC, UR Rukara HC, UB Sports HC. Izi kipe zigize itsinda rya mbere.
Itsinda rya kabiri rigizwe na; APR HC, ES Kigoma HC, UR Huye HC na TTC de la Salle.
Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, ryeherukaga gukinirwa mu Karere ka Gicumbi ku Murindi w’Intwari, mu 2023.
Umwaka ushize, Ikipe APR HC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Police HC ibitego 26 kuri 24, mu gihe mu bagore, Ikipe ya Kiziguro SS ari yo yegukanye igikombe.
- Ibyo tuzi ku Ntwari z’u Rwanda
U Rwanda rwizihiza intwari nyinshi mu byiciro bitandukanye. Zimwe mu ntwari z’indongoozi zahawe umunsi wihariye zizihirizwaho, ari wo buri tariki ya mbere y’ukwezi kwa Gashyantare (2).
Mbere y’i 1999, ni ukuvuga (1994-1998) uyu munsi wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo Gukunda igihugu.
Ibyiciro by’ intwari:
Intwari z’u Rwanda zigabanywa mu byiciro bitatu by’ingenzi, hagendewe ku rugero zagaragajeho ubutwari.
Icyiciro cya mbere cyitwa Imanzi, icya kabiri Imena, naho icya gatatu kikaba Ingenzi.
- Imanzi
Imanzi ni cyo cyiciro cy’ intwari kiza ku mwanya wa mbere. Ni intwari zakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ubuzima bwazo.
Kugeza ubu, iki cyiciro kirimo intwari ebyiri (2) zonyine ari zo: Gisa Fred Rwigema ndetse n’Umusirikari utazwi.
Gisa yagaragaje ubutwari mu bikorwa yakoze byo kwitangira igihugu no kunga abanyarwanda binyuze mu rugamba yatangije rwo kubohora igihugu.
- Imena
Icyiciro cya kabiri cy’intwari z’ u Rwanda ni Imena. Ni icyiciro kiyinga Imanzi, gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.
Kuri ubu, intwari z’ Imena ni: Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n’ Abanyeshuri b’ i Nyange barimo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Beatrice.
Gushyirwa mu cyiciro cy’intwari z’Imena ntibisaba ko iyo ntwari iba itakiriho, bitandukanye no mu cyiciro cy’Imanzi.
Icyiciro cya kabiri cy’ intwari z’ u Rwanda ni Imena. Ni icyiciro kiyinga Imanzi, gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.
- Ingenzi
Ingenzi ni cyo cyiciro cya gatatu cy’ intwari mu Rwanda, kikaba gikurikira Imena. Giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ ubwitange no kugira akamaro gakomeye.
Kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri icyi cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida.
Amafoto