Handball: FERWAHAND yafatiye imyanzuro simusiga Abasifuzi n’Abakomiseri bayoboye Finale ya Shampiyona yahuje Police HC na Gicumbi HBT

0Shares

Tariki ya 02 Nyakanga 2023, wari umunsi wa nyuma wa Shampiyona ya Handball muri uyu Mwaka w’i 2023.

Uyu munsi waranzwe n’imikino ya 1/2 mu bagabo n’abagore, iyi mikino ikaba yarahise itanga amakipe yerekeza ku mukino wa nyuma.

Mu bagore, Kiziguro SS yakuyemo GS Kitabi, mu gihe ISF Nyamasheke yakuyemo UoK.

Ku mukino wa nyuma, Kiziguro SS yahuye na ISF Nyamasheke, iyitwara igikombe nyuma yo kuyitsinda ibitego 37-19.

Mu kiciro cy’abagabo niho hari hahanzwe amaso n’abatari bacye mu bakunzi b’uyu mukino, aho mu mikino ya 1/2, Police HC yakuyemo APR HC, mu gihe Gicumbi HBT yakuyemo ES Kigoma.

Nyuma y’uko amakipe yombi ageze ku mukino wa nyuma, uyu mukino warakinwe ariko ntiwarangira, kuko ubwo yanganyaga ibitego 36-36, Gicumbi HBT itishimiye imisifurire, yikura mu kibuga, aha ari naho Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ryahereye ritangaza umwanzuro wafatiwe uyu mukino, mu itangazo yageneye Itangazamakuru, THEUPDATE ifitiye kopi.

Iri tangazo rigira riti: Nyuma y’isesengura ryimbitse ry’ibyabaye ubwo hakinwaga umukino wa nyuma wa Playoff mu kiciro cya mbere cy’abagabo, wabereye i Kigali tariki ya 02/07/2023, bikarangira umukino wahuzaga amakipe ya Gicumbi Handball Team na Police Handball Club utarangiye mu buryo buteganywa n’amategeko agenga umukino wa Handball, ubuyobozi bwa FERWAHAND bumenyesheje Abanyarwanda bose ko hafashwe ibyemezo bikurikira.

Umukino wa nyuma wa playoff mu bagabo wahuje Gicumbi Handball Team na Police Handball Club ku wa 02/07/2023 urasheshwe kandi uyu mukino uzasubirwamo wose ku itariki 27/08/2023. Aho umukino uzabera n’amasaha bizatangazwa.

Abakomiseri b’uyu mukino bakurikira: Bwana MUSANGANIRE Dieudonne na Bwana ISHIMWE Daniel bahagaritswe mu bikorwa bya Handball mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka umwe w’imikino wa FERWAHAND kuko batashoboye kuyobora uyu mukino neza.

Abasifuzi TUYIZERE Jean Jacques na IMANIMBAHAFI Gad, bahagaritswe gusifura iminsi ine y’imikino (Quatre Journées) ya National League mu mwaka wa 2023/2024 kuko birengagije amategeko agenga umukino wa Handball bagafata ibyemezo byaranzwe no kwivuguruza.

Amakipe ya Gicumbi Handball Team na Police Handball Club yanze kubahiriza ibyemezo by’abasifuzi kandi akagaragaza imyitwarire idakwiye ahanishijwe amande y’ibihumbi magana abiri (200,000 rwf) kuri buri kipe agomba kwishyurwa mbere y’uko hari ibindi bikorwa bya FERWAHAND bitabira.

Ubuyobozi bwa FERWAHAND buboneyeho akanya ko kwisegura ku banyarwanda muri rusange no ku bakunzi ba Handball by’umwihariko batanejejwe n’imyitwarire yagaragaye mu mukino wa nyuma wa playoff w’abagabo.

Imvano muzi yo gufata ibi byemezo bikarishye

Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Handball cyagombaga gutangwa ku Cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga 2023.

Gusa, ntago byakunze ko gitangwa kubera ko cyasubijwe mu bubiko nyuma y’uko rubuze gica hagati ya Police HC na Gicumbi HBT.

Gicumbi HBT yanze gukomeza umukino ivuga ko yimwe penaliti yari gukora ikinyuranyo ku isegonda rya nyuma.

Muri uyu mukino wa nyuma wa play-offs wageze hafi saa Tanu z’ijoro ukinirwa muri BK Arena, Police HC ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka, yanganyaga na Gicumbi HT zihangana cyane muri iyi minsi, ibitego 36-36.

Mu masegonda atatu ya nyuma, Gicumbi HC yabonye penaliti yashoboraga kuvamo igitego gikora ikinyuranyo, ariko abasifuzi banzura ko ikosa ryabaye iminota yose yamaze kurangira, bityo hakwitabazwa iminota itanu y’inyongera.

Police HC yagumye mu kibuga yitegura gukina ariko abakinnyi ba Gicumbi HT ntibabyumva, bajya kwicara hanze ndetse bigingwa na Meya Nzabonimpa Emmanuel, ariko bamubera ibamba.

Bigeze saa 23:30′, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Bwana Tuyisenge Pascal, yafashe Indangururamajwi, atangariza imbaga yari muri BK Arena ko uyu mukino usubitswe.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma yo gusibika uyu mukino, Bwana Twahirwa Alfred uramutswa iri Shyirahamwe, yari yatangaje ko hagiye kwigwa ikigomba gukurikiraho kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiye hagendewe ku bimenyetso.

Twibutse ko umwanya wa gatatu mu kiciro cya mbere mu bagabo, wegukanywe na APR HC itsinze ES Kigoma ibitego 31-24.

Mu gihe mu kiciro cya Kabiri cy’Abagabo, igikombe cyegukanywe na UR Rukara itsinze Gorillas HC ibitego 29-25.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *