Handball: Equity Bank HC na Gorillas HC zegukanye irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe ya Equity Bank HC yo mu gihugu cya Kenya, na Gorillas HC yo mu Rwanda, zegukanye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ku mukino wa mu kiciro cy’abagabo, Equity Bank HC yegukanye igikombe itsinze iya Polisi y’u Rwanda [Police HC], ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri [2] gusa.

Uyu mukino wari ishiraniro wakiniwe muri Petit Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, warangiye Equity Bank HC ifite ibitego 28 kuri 26 bya Police HC.

Iminota 30 y’igice cya mbere, yarangiye amakipe yombi agwa miswi y’ibitego 13-13, ibyagaragazaga uguhangana gukomeye kwari muri uyu mukino.

Impande zombi zagiye guhura, Equity Bank HC yakuyemo APR HC yo mu Rwanda muri kimwe cya kabiri, ku ntsinzi y’ibitego 32 kuri 27.

Mu gihe Police HC yari yasezereye Ikipe y’Ingabo za Uganda [UPDF], iyitsinze ibitego 42 kuri 31.

Mbere y’uko izi kipe zombi zihurira ku mukino wa nyuma, zari zahuriye mu matsinda, Police HC itsinda umukino ku ntsinzi y’ibitego 29 kuri 21.

Kwegukana igikombe kwa Equity Bank HC, byafashwe nko kwihimura ndetse no kugaragariza amakipe y’i Kigali ko ikomeye, cyane ko yatsinze APR HC ifite igikombe cya Shampiyona y’Umwaka ushize, ndetse na Police HC iri gukoza imitwe y’intoki ku cy’uyu Mwaka.

Mu kiciro cy’abagore, Gorillas HC yatsinze ikipe y’Ingabo za Uganda [UPDF], ibitego 44 kuri 36, bityo iyi kipe itozwa na Mudaharishema Medard, yegukana igikombe cyayo cya mbere cy’irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uretse amakipe yegukanye ibikombe, umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na APR HC itsinze UPDF ibitego 33 kuri 26.

Mu kiciro cy’abagore, Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye [UR Huye], yatsinze ikipe y’Ingabo za Tanzaniya [JKT], ibitego 20 kuri 18.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatanu w’Icyumweru twaraye dusoje, ryitabirwa n’amakipe yo mu bihugu birimo: Kenya, u Rwanda, Kenya na Tanzaniya.

Ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda [FERWAHAND], mu rwego rwo kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari Abasiporotifu n’abari mu rugaga rwa Handball mu Rwanda.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umukino wa Handball n’umwe mu yakinwaga imbere mu gihugu by’umwihariko mu bigo by’Amashuri yisimbuye.

Ikipe y’Ikigo cy’Ishuri nderabarezi cya Zaza [TTC Zaza] n’imwe mu zari zikomeye, iyi ikaba inafite umubare munini w’abayibarizwagamo bibukwa, bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi,

Uretse TTC Zaza, hari kandi Ikipe ya Nyakabanda y’i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, iyi nayo ikaba yari mu zikomeye, zanakinagamo Munyangondo Jean Marie Vianney, umwe mu batoza bungirije b’Ikipe ya APR HC kuri ubu.

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 binyuze mu mikino, bikorwa mu gihe cy’Iminsi 100 yo kwibuka irangirana na tariki ya 04 Nyakanga [7] buri Mwaka.

Amafoto

Image

Image
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Uwayezu Regis n’umuyobozi wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred, bashyikirije Equity Bank HC igikombe

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image
Gorillas HC yatozwaga na Mudaharishema Medard afatanyije na Sindayigaya Aphlodis, yegukanye igikombe itsinze UPDF

 

Image

Image

Image

Image

Image
APR HC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze UPDF

 

Image
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye [UR Huye], yegukanye umwanya wa gatatu itsinze JKT.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *