Handball: BK Arena irakira imikino isoza Shampiyona

Shampiyona ya Handball irasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Nyakanga 2023, isorezwe mu Nzu y’imikino n’imyidagaduro izwi nka BK-Arena.

Biteganyijwe ko amakipe ane (4) yahize ayandi mu kiciro cy’abagore n’abagabo, azakina kimwe cya kabiri, umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wa nyuma.

Mu mikino ya 1/2, ikipe yabaye iya mbere izahura n’iya kane, mu gihe iya gatatu izisobanura n’iya kabiri.

Uretse imikino y’amakipe y’ikiciro cya mbere, ikiciro cya kabiri kizasozwa amakipe abiri ya mbere mu bagabo yisobanura, yishakemo uwegukana igikombe, anakatishe itike yo kuzakina ikiciro cya mbere umwaka utaha 2023/24.

https://theupdate.co.rw/handball-shampiyona-yashyizweho-akadomo-amakipe-yerekeza-amaso-ku-mikino-ya-kamarampaka/

Mu mikino ya 1/2 mu bagabo, Gicumbi HT izahura na ES Kigoma, mu gihe Police HC izisobanura na APR HC.

Mu bagore, Kiziguro SS izahura na Uok, mu gihe GS Kitabi izakina na ISF Nyamasheke.

Umukino wa nyuma w’ikiciro cya kabiri, uzahuza Gorillas HC na UR Rukara.

Agaruka kuri iyi shampiyona mu kiganiro yahaye Itangazamakuru mu ntangiriro za Gashyantare ubwo hakorwaga Inteko rusange y’Ishyirahamwe rya Handball, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Bwana Twahirwa Alfred yavuze ko shampiyona y’uyu Mwaka izaba yihariye mu rwego rwo kurushaho gutyaza abakinnyi mu gihe u Rwanda rwitegura amarushanwa mpuzamahanga mu bihe biri imbere.

Yagize ati:”Shampiyona y’uyu Mwaka w’i 2023 izaba ari intangiriro yo kwitegura amarushanwa akomeye dufite imbere, arimo Igikombe cy’Isi kizabera muri Croatia ariko by’umwihariko Igikombe cy’Afurika cy’abakuru tuzakira mu Mwaka w’i 2026″.

“Amakipe arasabwa kwitegura birushijeho, natwe nk’ubuyobozi tukabafasha ibishoboka byose kugira ngo uyu mukino ugere ku rwego tuwifuzaho”.

Amarushanwa twakiriye Umwaka ushize ariko Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje Imyaka 18 na 20 mu Ngimbi, byatweretse ko ibyo gukora ari byinshi, ariko dufatanyije n’inzego zose zirimo n’izirebwa n’uyu mukino by’umwihariko ntacyo tutageraho.

“By’umwihariko, abakiri bato ni igihe cyo kugaragaza impano, kuko amarushanwa yo kwitabira yo arahari menshi, ahasigaye ni ugushyiraho akabo”.

Mu makipe y’abagabo, Vision Jeunesse Nouvelle yitabiriye iyi Shampiyona nk’ikipe nshya yazamutse ivuye mu kiciro cya kabiri.

Mu kiciro cy’abagore, amakipe mashya yitaboriye iyi Shampiyona  ni TTC de la Salle na Kaminuza ya Kigali (Univeristy of Kigali).

Mu Mwaka ushize, Igikombe cyegukanywe na Police HC na Kiziguro Secondary School mu kiciro cy’abagore.

Kwinjira muri iyi mikino izatangira guhera saa mbili za mugitondo ni ubuntu.

Ingengabihe y’imikino ya nyuma iteganyijwe kuri iki Cyumweru.

 

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *