Handball: APR HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma y’Imyaka 7 itsinze Police HC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR HC, yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaha mu Myaka 7 ishize, nyuma yo gutsinda iya Police y’Igihugu, Police HC, ibitego 30-25, mu mukino wa gatatu wa kamarampaka.

Uyu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024, wabereye ku Kibuga kizwi nko kuri Tapi Rouge i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Amakipe yombi yahuye anganya umukino 1-1, bivuze ko byanze bikunze Igikombe cyagombaga kubona nyira cyo.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga, Police HC yari yatsinze APR HC, ibitego 34-27, mu mukino wa kabiri wa kamarampaka.

Uyu mukino wagiye gukinwa uguhangana kuri ku rwego rwo hejuru, kuko mu mukino wa mbere, Police HC yikuye mu kibuga, ubwo Umutoza wayo Ntabanganyimana Antoine yavugaga ko atishimiye imisifurire.

Ibi birungo byose, byongeyeho kuba APR HC yari imaze Imyaka 7 idatwara Igikombe, Police HC yaratsindiwe ku mukino wa nyuma Umwaka ushize na Gicumbi HT, byarushagaho kongerera ubukana uyu mukino.

Imbere y’abafana batari bacye, APR HC yatangiye neza, isoza iminota 30 y’igice cya mbere ifite Ibitego 15 kuri 12.

Police HC yari yatsinze irusha APR HC mu mukino wo ku wa Gatandatu, yagarutse mu gice cya kabiri igifite ikizere cyo kuza gusubira APR HC, ariko abatoza ba APR HC biga amayeri yo kubuza Samuel Mbesutunguwe gukina. Uku kumubuza kwinyagambura, kwatumye Police HC ibura amahitamo.

Nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona, APR HC izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika, izwi nka African Handball Champions League.

Uretse APR HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona, Gicumbi HT yabaye iya gatatu nyuma yo gutsinda ES Kigoma, ibitego 21-17.

Photos

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

APR Handball Club were Sunday, July 7, crowned national handball league champions after beating Police 30-25 in Game 3 to win the series 2-1-courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *