Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS” na Komite Olempike y’u Rwanda, bateguye Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (Genocide Memorial Tournament).
Rizakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 01 Kamena no ku Cyumweru tariki ya 02 Kamena 2024, rikinirwe ku Bibuga bya Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi (UR-CMHS) i Remera no ku Kibuga cyo ku Kimisagara.
By’umwihariko, hazibukwa abari Abakinnyi, Abatoza, Abakunzi n’abandi bari bagize umuryango wa Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Uretse kuba rizitabirwa n’amakipe y’imbere mu gihugu, kuri iyi nshuro, Amakipe yo mu Bihugu bya; Uganda na Tanzania, arategerejwe.
Gusa, amakuru THEUPDATE ifite n’uko aya makipe yo hanze y’u Rwanda, yose ataremeza bidasubirwaho ko azitabira iri Rushanwa.
Amwe mu makipe ashobora guturuka hanze arimo ayo muri Uganda nka; Makerere University, Prison Spears Handball Club, UPDF Handball Club aya n’ayo mu kiciro cy’abagabo.
Azava muri Tanzaniya agizwa na; Ngome Handball Club na Nyuki Handball Club.
Mu kiciro cy’abagore, amakipe ava muri Uganda agizwe na; UPDF HC, Prisons HC na Makerere University.
Mu gihugu cya Tanzaniya, biteganyijwe ko hazitabira Ikipe ya JKT HC.
Uretse amakipe yo hakurya y’Inkiko z’u Rwanda, ay’imbere mu gihugu azitabira arimo Ikipe ya; APR HC, POLICE HC, GICUMBI HT, UR-HUYE HC, NYAKABANDA HC na UR-RUKARA HC.
Aya makipe uko ari Atandatu, azahatana mu kiciro cy’abagabo.
Mu kiciro cy’abagore, Amakipe yo mu Rwanda azaba agizwe na; UR-HUYE WHC, UR-RUKARA WHC, THREE STARS na Gicumbi WHC.
Mu Mwaka ushize ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Police HBC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore.
Police HBC yegukanye igikombe itsinze Gicumbi HBT ibitego 41 kuri 39, mu gihe Ikipe ya APR HBC yegukanye umwanya wa 3 itsinze UR Rukara ibitego 21 kuri 19.
Mu kiciro cy’abagore, Ikipe ya Kizguro SS yegukanye igikombe itsinze Ngome yo muri Tanzania ibitego 27 kuri 18, mu gihe Ikipe ya ISF Nyamasheke yegukanye umwanya wa 3 itsinze Uok ibitego 26 kuri 11.
Amafoto yaranze Irushanwa ry’Umwaka ushize