Igamije kugeza ku baturarwanda Interineti yizewe kandi idacikagurika, CanalBox Rwanda yabashyiriyeho Poromosiyo yise Turahabaye.
Muri iyi Poromosiyo izamara Ukwezi kose [Iminsi 30], gutunga CanalBox byagize ubuntu mu gihugu hose aho CanalBox ikorera. Izatangira tariki ya 01 kugeza ku ya 30 Kamena [6] 2025.
N’ukuvuga, mu Mujyi wa Kigali wose ndetse n’Akarere ka Rubavu ho mu Ntara y’i Burengerazuba.
Umukiliya mushya azahabwa CanalBox n’umugozi wayo uva ku Ipoto ry’Amashanyarazi kugera iwe mu Nzu ndetse anakorerwe Insitarasiyo ku buntu.
Icyo asabwa, n’uguhita agura Ifatabuguzi ry’Ukwezi. Iri fatabuguzi rigabanyije mu byiciro bibiri [2], aho umukiliya ahitamo irimunogeye bijyanye n’ibyo akorera mu Rugo, akoresheje Interineti itagendanwa.
Ifatabuguzi rya mbere rigura amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 25 [25,000 Frw], aha ugahita ubona Interineti y’Ukwezi kose kandi idashira, ikoresha Mbps 50 ku Isegonda.
Ku mukiliya wifuza gutunga interineti yihuta mu buryo bwisumbuyeho, yishyura amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 40 [40,000 Frw], agahabwa Interineti idacika ikoresha Mbps 200 ku Isegonda.
Mbps n’uburyo Megabayite za Interineti zihuta mu gihe cy’Isegonda, mu Ndimi z’Amahanga bizwi nka Megabits per Second.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi [5] 2025, Umuyobozi wa CanalBox Rwanda, Abizera Aimé, yavuze ko iyi Poromosiyo iri muri gahunda biyemeje yo gufasha Abanyarwanda kugira interineti yihuta kandi yizewe, cyane ko Igihugu gikataje mu rugendo rw’iterambere ry’Ikoranabuhanga.
Mu gihe Umukiliya yifuza kwinjira mu muryango wa CanalBox, yashyiriweho uburyo bwo kumufasha kugerwaho mu buryo bworoshye.
Bumwe muri bwo harimo guhamagara ku murongo wa Telefone, 8600 cyangwa kuri 0788197100.
Hari kandi kwifashisha Urubuga rwa Interineti, www. canalbox.rw, agahita ahabwa Serivise yihuse.
Kuva yatangira gukorera mu Rwanda mu Mwaka w’i 2020, CanalBox imaze ikoreshwa n’abarenga 40% by’Ingo zirenga Ibihumbi 80 zikoresha Interineti itagendanwa mu gihugu hose.
CanalBox ifite intego y’uko mu 2050, izaba igera mu gihugu hose. N’ukuvuga mu Turere 30 n’Imirenge 416 bigize u Rwanda.
Muri uru rugendo, mu Myaka itatu [3] gusa ishize, CanalBox imaze gukoreshwa bihoraho n’abarenga Ibihumbi 36 [36,000].
CanalBox kandi yabaye iya mbere mu bigo bicuruza Interineti itagendanwa mu Rwanda, byinjiye mu mikoranire n’Ikigo cya Irembo, gisabirwaho Serivise z’Ikoranabuhanga.
Bivuze ko mu gihe Abonema [Ifatabuguzi] ryagushiranye, ukoresheje Serivise za Irembo, wahita uyongeramo, unyuze ku IremboPlus.
Hamwe na CanalBox kandi, Abakiliya bayo bashyiriweho uburyo bwo gutunga Isomero mpuzamahanga, yaba muri Telefone, Tablet, Mudasobwa ndetse na Smart TV.
Hamwe n’iri Somero [YOUSCRIBE], wahasanga Ibitabo birenga Ibihumbi 250 [250,000], Ibitabo biri mu majwi birenga Ibihumbi 30 [30,000], Magazine zirenga 200, Comic Books zirenga Ibihumbi 5 [5,000] n’ibindi…
Abakiliya bashya cyangwa abasanzwe, bahabwa Ukwezi kose k’ubuntu baryoherwa na Serivise basanga kuri YOUSCRIBE.
Kugira ngo ubashe kubona iyi Serivise, bisaba kuri uri umufatabuguzi wa CanalBox, bityo ukanogerwa aho waba uri hose.
Amafoto
