Hamwe na Canal+, uzakurikira Imikino ya Euro ku 8000 Frw na Copa America kuri 5000 Frw

Sosiyete y’Abafaransa icuruza Amashuhso, Canal+, yadabagije abakiliya bayo mu gihe Iminsi ibarirwa ku Ntoki hagatangira Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Uburayi igiye gukinwa ku nshuro ya 17.

Iyi mikino izitabirwa n’Ibihugu 24, izatangira tariki ya 14 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanga 2024.

Igihugu cy’Ubudage kizaba cyakiriye ibi Bihangange byo ku Mugabane w’Uburayi, birimo Ubutaliyani buzaba burwana ku Gikombe bwegukenye butsinze Ubwongerea kuri penaliti mu 2021.

Nk’uko isanzwe ari mudatenguha mu kugeza ku bakiriya bayo Imikino aho yaba iri kubera hose, no kuri iyi nshuro Canal+ izabafasha gukurikirana iri Rushanwa rihuruza imbaga.

Iyi mikino izanyura kuri Shene ya SuperSport Football+ igaragara kuri Shene na 474 no kuri SuperSport Premier League igaragara kuri Shene ya 473. Aya Mashene yombi aboneka kuri English Adds On.

Ubusesenguzi n’uburyo umukino uzaba uri kugenda, abakiriya bazajya babikurikira mu Rurimi rw’Icyongereza.

Kugira ngo uzabashe gukurikirana iri Rushanwa, ntakindi bisaba uretse kongera Amafaranga 8,000 Frw ku Ifatabuguzi Umukiriya yari asanganywe, ubundi agatengamara.

N’ukuvuga, niba wari usanzwe ufite Ifatabuguzi rw’Amafaranga 5,000 Frw, uzagura irindi rw’Amafaranga 8,000 Frw, ubundi biguheshe kureba iri Rushanwa.

Umukiriya ufite Ifatabuguzi ry’Amafaranga 10,000, 20,000 cyangwa 30,000 nawe azongeraho Amafaranga 8,000 kugira ngo abashe kureba iyi mikino.

Hamwe na Shene za Siporo za Canal+ kandi, guhera tariki ya 20 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanga 2024, kuri Canal+Sport1 igaragara kuri Ifatabuguzi ry’Amafaranga 5,000 Frw, hazanyura Imikino yose y’Imikino y’Irushanwa rihuza Ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo rizwi nka Copa America.

Iri Rushanwa rizakinirwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Uretse Imikino 32 yose izatambuka imbonankubone haba kuri Televiziyo n’abakoresha Apurikasiyo ya MyCanal, aho ushobora gusubiza inyuma ukareba imikino yagucitse, hazaba hari n’Ikiganiro kihariye ‘Canal Copa America’ kizajya kibanda ku byaranze imikino no ku bakinnyi bakomeye barimo; Messi, Marquinhos, Vinicius n’abandi…..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *