Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yavuze ko hateganywa gushyirwaho kaminza yihariye ya RDF, izajya itanga impamyabumenyi mu gihe ubusanzwe zatangwaga binyuze muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ni kaminuza izabanzirizwa n’ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru ritanga amasomo n’amahugurwa ku Basirikare bakuru guhera ku bafite amapeti ya Colonel kugeza kuri ba General.
Ubusanzwe RDF isanzwe ifite amashuri atandukanye ariko ayo ku rwego rwa kaminuza ni abiri gusa arimo Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze ndetse n’Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako riherereye mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri Marizamunda yabwiye Abasenateri kuri uyu wa Kabiri ko hari hashize igihe u Rwanda rufite amashuri atandukanye atangirwamo amahugurwe ndetse abiri muri yo akaba ari ku rwego rwa kaminuza.
Ati “Gako batanga amahugurwa ku bashaka kuba ba ofisiye bato hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba ofisiye bakuru , ba Major, Lieutenant Colonel na Colonel iyo bikabije.”
Yakomeje agira ati “Tugiye kuzashyiraho n’ikindi cyiciro cyitwa ‘National Defence College, gifata guhera kuri ba Colonel kuzamuka na ba General.”
Minisitiri Marizamunda yavuze ko ubusanzwe diplome zatangirwaga muri aya mashuri ya RDF, zatangwaga na Kaminuza y’u Rwanda.
Ati “Ikizahinduka ni uko izaba ari Kaminuza Nkuru y’Ingabo ifite izo koleji uko ari eshatu n’ibindi bigo bizajyamo, icy’ubushakashatsi icya Rwanda Peace Academy. Bikaba biri munsi ya kaminuza imwe y’Ingabo.”
Minisiteri y’Ingabo itangaza ko nyuma yo gushyiraho ‘National Defence College’ hazakurikiraho urugendo rwo gushaka ibyangombwa byo kugira kaminuza ya gisirikare kandi ari ibintu bitazatinda. (RBA)