Habimana Dominique yatorewe kuyobora Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali “Ralga”

0Shares

Habimana Dominique yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), asimbuye Ngendahimana Ladislas uheruka kwegura ku mirimo ye.

Inteko Rusange ya RALGA, yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iri shyirahamwe rimaze rishinzwe, ni yo yemeje Habimana Dominique nk’Umunyamabanga Mukuru.

Iyi nteko yateraniye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 2024.

Mu rugendo rw’imyaka 20 ishize hagiyeho RALGA, abatangiranye na yo n’abari mu nzego zitandukanye bemeza politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yatanze umusaruro ukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Bavuga ku rugendo rw’imyaka 20, bakomoje ku mikorere yariho icyo gihe yo kugendana kashi kw’abayobozi, umuco mubi wo kwaka umuturage amafaranga kuri serivisi bari bafitiye uburenganzira no gufungirwa ubusa muri za kasho zariho hirya no hino mu nzego z’ibanze.

Nyiramatama Bernadette wo mu Karere ka Kicukiro na Kalimba Doreen wo mu ka Kayonza ni bamwe mu batangiranye RALGA, bavuga uko yagiye yaguka.

Mu gihe RALGA yizihiza isabukuru y’imyaka 20 itangijwe, Inteko Rusange yemeje Dominique Habimana nk’Umunyamabanga Mukuru wayo.

Yasimbuye kuri uwo mwanya Ladislas Ngendahimana uherutse kwegura ku mirimo ye ku wa 31 Gicurasi 2024. Uyu yayoboraga RALGA kuva mu 2018.

Habimana yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere mu Kigo cy’u Busuwisi gishinzwe Iterambere n’Ubufatanye mu Rwanda [Governance Programme Officer at the Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC), Rwanda]. Afite ubunararibonye mu bijyanye n’imiyoborere amazemo imyaka isaga 18 aho yakoranye n’ibigo bya Leta n’ibyigenga n’imiryango mpuzamahanga.

Afite   Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2014; iyo guhosha amakimbirane yakuye muri Geneva Graduate Institute mu 2022 n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n’Ubumenyi Rusange yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK mu 2006.

Yasobanuye ko muri gahunda ya 2 y’Igihugu y’Iterambere NST 2, RALGA izagira uruhare mu gukomeza kukiganisha ku cyerekezo cyihaye.

Mu byo Habimana yifuza ni uko umubare w’abakozi bagenewe inzego zibanze harimo n’utugari bakongerwa na zo zikongererwa ubushobozi bw’amikoro kugira ngo abaturage bahabwe serivisi nziza bifuza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko umusanzu wa RALGA mu iterambere ry’igihugu ugaragarira buri wese nubwo hakiri byinshi byo gukora.

52.8% by’ingengo y’imari RALGA ikoresha ituruka mu misanzu itangwa n’uturere n’Umujyi wa Kigali, 39.4% ikaba ituruka mu bafatanyabikorwa naho andi 7.8% aturuka ahandi hatandukanye.

Taliki 6 Kamena 2004 ni bwo RALGA yatangijwe ndetse ku wa 6 Kamena 2024, yujuje imyaka 20 imaze ishyizweho.

RALGA ifite inshingano zirimo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z’ibanze no gutanga ibizamini. (RBA)

Habimana Dominique yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa (RALGA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *