“Gutora neza ni uguhitamo ku Gipfunsi” – Kagame yasabye Abanyagakenke kuzahundagaza amajwi kuri FPR-Inkotanyi

Iminsi irabarirwa ku ntoki, abanyarwanda bakihitiramo uzabayobora muri Manda y’Imyaka 5 iri imbere.

Amatora yo gutora Perezida uzayobora u Rwanda kugeza mu Mwaka w’i 2029, ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda b’imbere mu gihugu, gusa abo muri Diaspora bazatora tariki ya 14 Nyakanga 2024.

Mu gihe hasigaye iminsi 3 gusa ngo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki ya 22 Kamena 2024 birangire, Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri Site ya Nyagatovu mu Karere ka Gakenke, aho yakiriwe n’abaturage barenga ibihumbi 200.

Aha i Nyagatovu, Kagame Paul usanzwe ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva mu 2000 ubwo yayoboraga inzibacyuho yamaze Imyaka 3, yasabye abari baje kumushyigikira kuzatora ku Gipfunsi.

Ati:“Icyatuzanye ni igikorwa tuzakora tariki 15 [Nyakanga] mu minsi mike iri imbere. Ni ugutora, gutora ni uguhitamo ku ‘Gipfunsi, kuri FPR’. Icyo bivuze usubije amaso inyuma mu mateka yacu ukareba aho tuvuye, unasubije amaso inyuma ukareba urugendo tumaze kugenda, uko gutora ubundi biba bikwiriye koroha ariko abantu ni abantu, politiki ni politiki. Hagati aho hari n’ibikorwa, ibyo abantu bifuza gukora no kugeraho ni byo bituma abantu bamenya uko bahitamo”.

“Ndishimye cyane kuba tubonye umwanya wo guhururira hano twibukiranye aho tuva, aho tugeze n’aho tujya, imbere yacu hari FPR n’ibitekerezo n’ibikorwa byayo”.

“Amateka yacu wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza ibyo byashize tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya. N’ibyiza byavuzwe bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere aho tujya. Impamvu, icyo gihango ni cyo twubakiraho. Indi mpamvu, ubushobozi bwariyongereye muri twe. Ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye. Abazatora ni miliyoni zisaga umunani. Izo miliyoni, ni abantu. Ni twebwe dufite icyo twize mu mateka yacu, twahisemo kwiyubaka no kongera kubaka igihugu cyacu, cyasenywe na politiki mbi, abayobozi babi. Mumaze kwiyubakamo abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba gukora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere. Ibyo ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 cyaba aricyo kitubera imbogamizi, ahubwo kwa gutera igikumwe icyo bivuze, ni ukuvuga ngo turakomeye, turiteguye, twiteguye gutora neza no gukora ibikorwa biduteza imbere”..

Yasoje agira at:“Iyo mihanda, ayo mavuriro, ayo mashuri, ayo mashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n’umwe usigara inyuma. Turi Abanyarwanda, nyuma yo kuba Abanyarwanda tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo. U Rwanda ni bwo ruza imbere, ni bwo bwa bumwe tuvuga. Ibindi, uko dutandukanye nabyo biduha imbaraga zisumbye iyo tubishyize hamwe. Uko dutandukanye birimo imbaraga, iyo bihuye bibamo imbaraga zikubye iz’abandi bantu bagiye hamwe. Politiki nziza ya FPR, ubumwe bw’Abanyarwanda, Amajyambere twifuza kandi tugenda tugeraho, byose tugomba kugira umutekano ubirinda.”

  • Abaturage bari kuri iyi Site bavuze Imyato Perezida Kagame

Mukamerika Marie Rose wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira yatanze ubuhamya bw’uburyo yikuye mu bukene nyuma yo gushinga urugo mu 2002, agahura n’ubukene bukabije.

Ati:”Kera umugore yari azwiho gukora imirimo yo mu rugo no kubyara ariko waraje umuha agaciro, ubu bariga bakaminuza.” Mukamerika n’umugabo we bari batuye mu manegeka, imvura yagwa bakarara bahagaze ngo isuri itabatwara.

Nyuma baje kwigira inama yo kwizigamira amafaranga make binjizaga, babasha kwivana mu manegeka.

Ati:“Twafashe umwanzuro wo kwiyubakira tudategereje Leta. Njye nasoromaga icyayi amafaranga mbonye nkayizigama n’umugabo biba uko. Tugeze ubwo twigurira ikibanza cya miliyoni 1.5 Frw, ahantu hategerwa n’ibiza ahubwo hagera ibikorwa by’amajyambere.”

Nk’abantu baryaga rimwe ku munsi kubera ubukene, bafashe umwanzuro wo gukomeza kwizigamira, bagura isambu batangira guhinga kijyambere kugeza ubwo batangiye kurya bagahaga.

Mureshyankwano Marie Rose yafashe umwanya wo kuvuga ibigwi umukandida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Yavuze ko yagejeje ku Rwanda ibintu byinshi birimo gukura abaturage mu bwigunge abaha imihanda, yaba iy’imihahirano na Kaburimbo irimo umuhanda wa Base-Gicumbi, harimo n’umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho ugeze kuri 40%.

Yanzemo ko hubatswe ibiraro byo mu kirere bitari byarigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda, abaturage ubu babyita ‘drones’.

Ati:“Mbere bajyaga bajya kwambuka bakagwa mu migezi bagiye kubona babona imigezi arayihuje, ubu bambukira mu kirere ibiraro bakabyita Drones.”

Yashimye ko abantu bari batuye mu manegeka bubakiwe imidugudu y’icyitegererezo none ubu babayeho neza, nta muntu ukicwa n’ibiza.

Yavuze ko ku mashanyarazi uturere tugize Intara y’Amajyaruguru “Twavuye munsi ya 5% muri ubu tugeze hejuru ya 80%.” Yahamije ko ubworozi muri iyi Ntara bwateye imbere ku buryo abaturage “ntabwo dukeneye za ndagara birirwa baducyurira.”

Ati “Abaturage bo mu Murenge wa Mugunga, Rusasa, Muzo, Janja bari bafite ikibazo cyo kugera aho bivuza, iriya misozi yaho haranyereraga abagabo babaga bahetse abarwayi mu ngobyi bakanyerera ariko Paul Kahame aravuga ati oya, abubakira ibitaro bya Gatonde.”

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image
Mureshyankwano Marie Rose

 

Image
Mukamerika Marie Rose.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *