Gushakira amahoro Uburasirazuba bwa DR – Congo byahawe batanu bahoze ari Abaperezida

Ikibazo cy’Umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR – Congo, kigiye kumara imyaka 30 kirikoroza. Ibisubizo byakojwe gushakira ahatandukanye ariko rukomeza kubura gica.

Kuri iyi nshuro, amaso yahanzwe batanu bahoze ari Abaperezida mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Aba ni; Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nijeriya, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Santrafurika na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia.

Uko ari batanu, basimbuye Perezida wa Angola Perezida Lourenço wari usanzwe ari umuhuza muri iki kibazo, ariko wasabye ko yakwegura kuri uyu mwanya kugira ngo yite ku nshingano zo kuyobora Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Byemerejwe mu nama ya tariki ya 24 Werurwe 2025, yahurije ku Ikoranabuhanga abayobozi b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba [EAC] n’Afurika y’Amajyepfo [SADC].

Iyi nama yahuje iyi miryango yombi, yari igamije gushakira umuti iki kibazo cy’umutekano muke wabaye ndanze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo [DR – Congo].

Abayobozi b’ibihugu bari muri iyi nama, bemeje ko aba bahuza bazagira uruhare mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri aka gace.

Uko ari batanu, bazaba bafite inshingano zo gukorana n’impande zitandukanye bireba, harimo Leta ya DR – Congo, imitwe yitwaje intwaro n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, kugira ngo habeho ibiganiro bishobora gutuma haboneka amahoro arambye.

Umwuka mubi hagati ya Leta ya DR – Congo n’imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko uwa M23, ukomeje gutera impungenge.

Hari ubwiyongere bw’ibitero mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho abaturage bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo ubwicanyi, ubusahuzi no kwimurwa ku butaka bwabo.

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bashimangiye ko hakenewe uburyo burambye bwo gukemura izi mvururu binyuze mu biganiro, aho gukomeza kwishingikiriza igisirikare cyonyine.

Leta ya DR – Congo yakiriye neza iyi gahunda, ariko ishimangira ko ibiganiro bigomba gukorwa mu buryo budaha rugari imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane iyifitanye umubano mubi n’igihugu.

Perezida Félix Tshisekedi yasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu cye babone umutekano, kandi ko inzira y’ibiganiro itazabuza Leta gukomeza gukoresha ingufu za gisirikare mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Gushyiraho abahuza bishobora gufasha mu kugabanya umwuka mubi uri hagati ya DR – Congo n’ibihugu bituranye na yo, by’umwihariko u Rwanda, rumaze igihe rushinjwa gufasha umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana, ahubwo rugashinja DR – Congo gukorana na FDLR, Umutwe witwaje intwaro ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iyo nzira nshya y’ibiganiro iratanga icyizere cy’uko haboneka ibisubizo birambye, byafasha abaturage ba DR – Congo n’Akarere kose muri rusange.

Amafoto

Image
Uhuru Kenyatta

 

Image
Olusegun Obasanjo

 

Image
Catherine Samba Panza

 

Image
Sahle-Work Zewde

 

Kgalema Motlanthe

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *