Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cyo mu 2026 kizakinirwa muri ‘USA-Canada-Mexique’ irakomeza kuri uyu wa kabiri hakinwa iy’umunsi wa gatandatu [6].
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakira Ingona za Lesotho saa 18:00 zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025.
Uyu mukino uzakinirwa kuri Sitade Amahoro, i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Impanze zombi zigiye kwesurana zaratsinzwe umukino w’umunsi wa gatanu wakinwe ku wa gatanu w’Icyumweru gishize.
Amavubi y’u Rwanda yatsinzwe na Kagoma zidasanzwe za Nijeriya ibitego 2-0, mu gihe Ingona za Lesotho zatsinzwe na Bafana Bafana y’Afurika y’Epfo ibitego 2-0.
Umukino wo kuri uyu wa kabiri, uzakinwa Amavubi adafite kapiteni wayo, Bizimana Djihad, ufite amakarita y’Umuhondo atamwerera gukina uyu mukino.
Ni ku nshuro ya mbere, Amavubi agiye gukina iyi mikino, adafite kapiteni wayo.
Ikarita y’Umuhondo yo ku mukino wa Nijeriya, yaje yiyongera ku yo yabonye mu mukino ubanza wahuje u Rwanda na Lesotho, umukino Amavubi yatsinzemo igitego 1-0 cyatsinzwe na Kwizera Jojea.
Mu mikino 46 amaze gukinira Ikipe y’Igihugu ubwo yari akiri umukinnyi wa APR FC, amaze kuyitsindira ibitego 3.
Yatangiye kuyobora Ikipe y’Igihugu mu mukino wakinwe tariki ya 18 Kamena 2023. Amaze guhabwa Amakarita 5 y’Umuhondo.
Imibare ya Bizimana, irerekana ko ari umukinnyi ufatiye runini Amavubi. Mu gihe adahari, azitwara ate?.
Ku mwanya asanzwe akinaho, hari bamwe mu bakinnyi bahahamagawe bashobora gutanga ibisubizo.
Muri aba bakinnyi, harimo ‘Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Ruboneka Jean Bosco na Samuel Guelette’.
N’ubwo aba bose bahari, abakurikirana Ikipe y’Igihugu, bavuga ko nta n’umwe ufite ubushongore n’ubukaka nk’ubwa Bizimana, cyane ko yihariye igitsure n’ubujyanama mu mukino aha abakinnyi, ibidafitwe na buri umwe muri aba. Kuri iyi ngingo, Amavubi azahakubitikira.
Umwanya asanzwe akinaho, Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche ashobora kuwukoreshaho umwe mu bakinnyi twagarutseho haruguru mu rwego rwo gushaka igisubizo.
Mu bakinnyoi 11 bashobora kubanza mu kibuga kuri uyu wa kabiri, ku mwanya wa Bizimana Djihad, amahirwe mesnhi afitwe na Muhire Kevin.
Amafoto