Ikipe ya Gorilla FC yanganyije na Rayon Sports ibitego 2-2, mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro cy’Umwaka w’imikino 2024-25.
Mu gihe Rayon Sports yari yifashe mapfubyi, yibwira ko byarangiye yatsinzwe uyu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo, Abedi Biramahire, yayibereye umucunguzi.
Abedi Biramahire yatabaye aho rwari rukomeye ku mipira yahawe na Innocent Assana na Aziz Bassane.
Rayon Sports yatangiye ubuzima bushya budafite Fall Ngagne, uzamara hanze y’Ikibuga Amezi ari hagati y’atandatu n’Icyenda, nyuma y’imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona, wahuje iyi kipe n’Amagaju FC.
Ku ruhande rwa Gorilla FC, yinjiye muri uyu mukino ifite abakinnyi bayo bose, barangajwe imbere na Victor Murdah, Keddy Nsanzimfura na Hesbon Rutonesha.
Nyuma y’iminota 10 gusa umukino utangiye, Landry Ndikumana wa Gorilla FC yanyeganyeje inshundura.
Hagati mu kibuga ha Rayon Sports hari hayobowe na Richard Ndayishimiye, Olivier Niyonzima na Abdul Rahman Rukundo, hari hagerageje kwirwanaho, ariko biba iby’ubusa.
Uku kunanirwa kurinda izamu kwa Rayon Sports, kwaje kuyibyarira amazi n’ibisusa ku munota wa 40 w’umukino, Keddy Nsanzimfura atsinda igitego cya kabiri cya Gorilla FC.
Nyuma y’uko amakipe yombi avuye mu kiruhuko k’iminota 15, Rayon Sports yinjiranye mu kibuga imbaraga, ndetse ibi biza no kuyihira, kuko ku munota wa 51, Biramahire yagabanyije umwenda.
Ntabwo byamusabye gutegereza igihe kirekire, kuko nyuma y’iminota 7 gusa, yongeye guhindukiza umunyezamu wa Gorilla FC, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Muri uyu mukino, ku munota wa 73, Nsanzimfura Keddy yeretswe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi wa Rayon Sports, Gorilla FC ikina iminota yari isigaye ari abakinnyi 10 kuri 11 ba Rayon Sports.
N’ubwo bari bacye, bakomeje kwihagararaho, umukino urangira amakipe yombi aguye miswi.
Ku wa kabiri w’Icyumweru gitaha, tariki ya 04 Werurwe 2025, hateganyijwe umukino wo kwishyura, uzasiga hamenyekanye ikipe ibonye itike ya ½.
Uko indi mikino ya ¼ yagenze:
- Amagaju 2-0 Mukura VS&L (Sitade ya Huye)
- Police 2-1 AS Kigali (Sitade yitiriwe Pele)
Kuri uyu wa kane, hateganyijwe umukino uzahuza Gasogi United na APR FC, ukazabera kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo.
Amafoto