Kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2023, mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hateranye inama igamije gufatira imyanzuro simusiga Umutwe wa M23, DR-Congo ivuga ko ari Umutwe w’Inyeshyamba witwara Gisirikare uyirwanya.
Gusa n’ubwo bimeze bitya, M23 ivuga ko atari Inyeshyamba ndetse ko urwanire uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu Bwoko bw’Abanyamurenge badasiba kwibasirwa n’indi Mitwe y’Inyeshyamba isaga 200 ikorera muri DR-Congo by’umwihariko mu Burasirazuba bwa DR-Congo.
Mu gihe ibi bivugwa, nyuma y’iminsi atagaragara, General Sultani Makenga ufatwa nk’uyobora M23 mu buryo bwa Gisirikare, yagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze avuga ko uyu Mutwe utarebwa na gato no gushyirwa hamwe no kwamburwa intwaro nk’uko abayobozi b’Akarere babisabye.
Gen Makenga washyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, uretse kuba akuriye Igisirikare, afatwa nk’umuyobozi w’ikirenga w’uyu Mutwe.
Mu mashusho yashyizwe hanze na Sabyinyo News, Urubuga rwa Interineti rufatwa nk’urubogamiye kuri M23, umunyamakuru avuga ko yaganiriye na Makenga bari i Jomba muri Rusthuru.
Mu muhate wo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa RD-Congo, abategetsi bo mu Karere bagennye ko Inyeshyamba za M23 zishyirwa hamwe zikamburwa intwaro (Cantonnement).
Muri Mata uyu mwaka, President Felexi Tshisekedi wa RD-Congo, yavuze ko abarwanyi ba M23 bagomba guhurizwa hamwe i Kitchanga (Cantonnement) nyuma bajyanwa i Kindu, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe bagahinduka abasivili.
Mu mpera za Gicurasi, inama y’abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yateraniye i Bujumbura, yasabye ko abarwanyi ba M23 bashyirwa hamwe (Cantonnement) i Rumangabo, naho Imitwe yo mu mahanga ikamburwa intwaro kandi igacyurwa i wabo.
Agaruka kuri iyi myanzuro, Gen Makenga yagize ati:”Mu kwezi kwa Kabiri tariki ya 04 habaye inama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC, yabereye i Bujumbura. Iyi nama yari igamije gushaka amahoro, yasabye ibintu bitatu bitureba twembi (bo ubwabo nka M23 na Leta). Ibi birimo guhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23 no kuganira mu kuri mu buryo butaziguye hagati ya M23 na Leta”.
“Imyanzuro y’inama yabereye i Bujumbura muri Gashyantare, ivuga ko ‘Iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye binyuze mu nzira ya Politiki’, kandi yashimangiye ko hakenewe ibiganiro ku mpande zombi”.
Gen Makenga yakomeje agira ati:”Kubera icyubahiro n’icyizere dufitiye abakuru b’Ibihugu bya EAC, M23 yakoze ibiyireba, itegereje gusa ibiganiro, aho tuzaganira ku makimbirane mwese muzi”.
Nababwira ko ibyo bivugwa byo kudushyira ahandi hantu no kwamburwa intwaro, bitatureba na gato.
Ku ruhande rwa Leta ya DR-Congo, Perezida Tshisekedi yatangaje ko batazigera baganira na rimwe na M23.
Ni mu gihe M23 nayo yihagararaho ivuga ko itazashyira Intwaro hasi mu gihe Leta itemeye ko bagirana ibiganiro biziguye.
Gen Makenga ati:“Icyo bashaka n’icyo tuzabaha, nibashaka amahoro tuzabana mu mahoro, nibashaka Intambara tuzabaha Intambara kuko twiteguye kurwana”.
N’ubwo kuva muri Werurwe habaye nk’ahaboneka agahenge, hashize iminsi hari imirwano hagati ya M23 n’izindi Nyeshyamba mu bice by’Intara ya Kivu ya Ruguru, ahakambitse Abarwanyi ba M23.
M23 ishinja Ingabo za Leta kubatera zikinze muri iyi Mitwe y’Inyeshyamba, ibyo uruhande rw’Ingabo za Leta ya RD-Congo ruhakana.
Ingabo za RD-Congo na Raporo iheruka gutangazwa n’inzobere za ONU/UN, bavuga ko M23 ifashwa kandi ikarwana iri kumwe n’Ingabo z’u Rwanda, gusa ibi Leta y’u Rwanda na M23 bombi babyamaganiye kure.