Goma: Ameza y’ibiganiro byahuze ‘AFC/M23 na Joseph Kabila’ yavugiweho iki

AFC/M23 na Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo [DR – Congo], bagiranye ibiganiro mu ruhame.

Ibi biganiro byabereye i Goma ku murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Gicurasi [5] 2025.

AFC/M23 n’ihuriro rya Politike n’Umutwe w’Ingabo, rimaze iminsi rihanganye n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, buyobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

AFC [Alliance Fleuve Congo] n’ihuriro riyobowe na Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri DR – Congo, mu gihe M23 [March 23 Movement] ari Umutwe ufatwa nk’Uwinyeshyamba witwara Gisirikare uyoborwa na Sultani Makenga mu Ishimi rya Gisirikare na Bertrand Bisimwa mu rya Politike.

Bertrand Bisimwa niwe wabanje guhamya ko impande zombi zagiranye ibiganiro, abinyujije mu mafoto yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter.

Aya mafoto yabagaragaza bari ku meza y’ibiganiro, gusa ntagaragaramo Sultani Makenga, ukunze kuboneka gake ari mu ruhame.

Mu butumwa yaherekesheje aya mafoto, Bisimwa yavuze ko ibiganiro byahuje impande zombi byagenze neza.

Ati:“Inama itangiza urukurikirane rw’ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gushyiraho no gushimangira amahoro arambye, ubumwe bw’igihugu n’imibanire irambye mu mahoro yagenze neza.”

Impande zombi zahuye nyuma y’iminsi mikeAFC/M23 itangaje ko yakiriye Joseph Kabila i Goma, tariki ya 26 Gicurasi [5] 2025.

N’ubwo bimeze bitya, Ubutegetsi bwa DR – Congo bukomeje gushinja Kabila Umugambanyi, nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bakomeje gufata Imijyi y’ingenzi yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Urugendo rwo kwigarurira iyi Mijyi rwatangiranye na Mutarama [1] 2025 ubwo higarurirwaga uwa Goma, hakurikiraho Bukavu, mu gihe Uvira nayo iri kuribwa Isataburenge.

Nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu ntambara iri kuyogoza u Burasirazuba bwa DR – Congo, ari muri Afurika y’Epfo, Kabila yabwiye abanyamakuru ko atari byo.

Mu mvugo ye yagize ati:“Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane n’uko bimeze ubu”.

Hashize iminsi mike Ubushinjacyaha bwa Gisirikare busabye Sena ko Joseph Kabila akurwaho ubudahangarwa, agakuriranwa ku byaha ashinjywa birimo iby’Intambara, ibyibasiye Inyokomuntu, kuba mu Mutwe w’Ingabo utemewe no kugambanira Igihugu.

Tariki ya 22 Gicurasi [5] 2025, nibwo Abasenateri batoye ku bwiganze bemeza ko Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa, agakurikiranwa mu Nkiko.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *