Goalball: Ikipe y’Akarere ka Rwamagana yegukanye Igikombe cya Shampiyona, mu bagore iba iya Gatatu

0Shares

Ikipe z’Akarere ka Rwamagana ho mu Ntara y’i Burasirazuba, zasoje umwaka w’imikino w’i 2022/23 mu mikino ya Goalball (Umukino ukinwa n’abatabona), ziharira ibihembo yaba mu bagabo n’abagore.

Mu kiciro cy’abagabo, Rwamagana Goalball Team yegukanye igikombe ihigitse iy’Akarere ka Gisagara, mu gihe mu bagore yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsindwa na UR-Nyagatare mu mukino yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cya Shampiyona.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu no kuri iki Cyumweru mu Karere ka Bugesera hasorezwaga umwaka w’imikino wa Shampiyona ya Goalball.

Mu bagabo, Rwamagana Goalball Team yatsinze Gisagara ibitego 11-10, yegukana ityo igikombe yari inabitse.

Mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe n’ikipe y’Akarere ka Ngororero.

Rwamagana Goalball Team yegukanye iki gikombe itsinze imikino yose yakinnye uko ari cumi n’ibiri.

Aka kakaba ari agahigo yahise yandika mu mateka y’uyu mukino, kuko yabaye ikipe ya mbere isoje Shampiyona idatsinzwe.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, umutoza w’iyi kipe Ntakirutimana Emmanuel yagize ati:”Yari inzira itoroshye mu by’ukuri. Gusoza Shampiyona udatsinzwe ntabwo ari urugamba rworoshye”.

“Uko twatsindaga umukino, twabaga tubizi neza ko andi makipe tuzakurikizaho yatwiteguye. Ariko natwe twahigiraga kwisubiza iki gikombe ndetse n’abayobozi bacu bakabidufashamo”.

“Ndashimira abakinnyi bange bakoresheje imbaraga zidasanzwe, by’umwihariko n’ubuyobozi bw’Akarere kacu guhera kuri Meya kugeza no ku baturage muri rusange”.

“Kuba twatwaye igikombe twaherekejwe na Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza, bivuze byinshi kuri twe kandi birakomeza kudutera akanyabugabo mu marushanwa dufite imbere”.

Kapiteni wa Rwamagana Goalball Team, Uwihirwe Ange wanahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri iyi Shampiyona (MVP), yavuze ko kwegukana iki gikombe bivuze byinshi mu mikino y’abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Rwamagana.

Ati:”Iki gikombe ndagitura abakinnyi bagenzi bange twafatanyije urugamba rwo kukegukana, by’umwihariko n’abantu bafite Ubumuga kuko tumaze kwerekana ko kugira Ubumuga bitabuza ubufite gutanga umusaruro”.

“Amakipe twari duhanganye yari akomeye, ariko kuba twatwaye igikombe ni uko twari dukomeye kurushaho”.

“Kuba tukegukanye imyaka ibiri yikurikiranya ntabwo bivuze ko tugiye kwirara, ahubwo bigiye kutwongerera imbaraga no kurushaho gukora cyane, kuko amarushanwa adutegereje imbere niyo menshi kurusha ayarangiye, ndetse n’amakipe duhanganye agiye gukomeza kurushaho kutwitegura”.

Umuyobozi w’imikino y’abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Rwamagana, Bwana Rwehera Djamal wabanye n’iyi kipe muri uru rugendo rwo kwisubiza Shampiyona, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwababaye hafi kuko iyo batahaba bitari kuborohera.

Ati:”Mu myaka yashize kubona umuyobozi yitabira imikino y’abantu bafite Ubumuga ntabwo byapfaga koroha. Ariko kuri ubu, ibintu byarahindutse, ku buryo na Visi Meya aza kureba imikino yacu. Ibi birushaho kudutera ishyaka ryo gukomeza gukora cyane.

Muri iri jambo, Bwana Rwehera Djamal yanaboneyeho kugaragariza ubuyobozi bw’Akarere zimwe mu mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’ikipe ya Rwamagana Goalball, aho yavuze ko kuba badafite ikibuga kijyanye n’igihe bibadindiza n’ubwo batwara ibikombe ndetse no kuba badafite ibikoresho bihagije birimo ‘Imipira yo gukina n’ibindi nk’imyenda n’inkweto’, gusa avuga ko hari ikizere ko hamwe n’inzego zitandukanye mu Karere, yizeye ko mu gihe kiri imbere ibi bibazo bizavugutirwa Umuti”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Imibereho myiza, Madamu Umutoni Jeanne, yijeje iyi kipe gukomeza kuyiba hafi ndetse no gukora ubuvugizi ngo zimwe mu mbogamizi bagaragaje zizashakirwe umuti kandi mu gihe cya vuba.

Ati:”Imbogamizi mwagaragaje ndazigeza ku bo dufatanya mu buyobozi, kandi zizashakirwa Umuti”.

“N’ubwo mufite ibibazo birimo kuba mudafite ikibuga kijyanye n’igihe, ndetse n’imipira idahagije, ariko ibi byose mubyitwaramo kigabo mukegukana intsinzi”.

“Uyu ni umukoro kuri twe, kandi ndabizeza ko mu mwaka utaha w’imikino bimwe muri ibi bibazo bizaba byavugutiwe umuti uko bishoboka”.

Iyi mikino yo kuri iki Cyumweru yari yitabiriwe n’abarimo; Umuyobozi ushinzwe iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego NGARAMBE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, Umuyobozi wa NPC-Rwanda, Murema Jean Baptiste, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Imibereho myiza, Madamu Umutoni Jeanne, abayobozi mu nzego z’inyuranye bari bahereje amakipe n’abafana bari baje kwihera amaso.

Mu kiciro cy’abagbo, amakipe yatangiye Shampiyona ari 13, gusa yarangijwe na 12 kuko imwe yikuyemo imaze gukina imikino ibiri gusa.

Mu kiciro cy’abagore, Shampiyona yitabiriwe n’amakipe 8.

Amafoto

Image
Ikipe y’Akarere ka Rwamagana mu bagabo yisubije igikombe cya Shampiyona

 

Image
Akarere ka Ngororero mu bagore kegukanye igikombe cya Shampiyona

 

Image
Kapiteni wa Rwamagana, Uwihirwe Ange, ashyikirizwa Igikombe cya Shampiyona

 

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *