Gitifu wa Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika yakiriwe muri Primature

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika, UNECA, Ambasaderi Claver Gatete, baganira ku gushimangira imikoranire y’u Rwanda na UNECA mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, byanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonia Ojiero.

Nyuma y’ibiganiro, Amb Gatete yatangaje ko mu ngingo baganiriyeho harimo no kureba uburyo u Rwanda rwaba igicumbi gitunganyirizwamo amabuye y’agaciro yose.

Yagize ati “U Rwanda rwakoze akazi gakomeye ko gushakisha aho amabuye y’agaciro aherereye, hanatangizwa inganda zitunganya zahabu na gasegereti ariko turashaka kugira u Rwanda icyitegererezo mu gutunganya amabuye y’agaciro kandi bigakorwa mu buryo bunoze.”

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni imwe mu ngeri zitera imbere amanywa n’ijoro, ndetse mu 2023 yinjirije u Rwanda arenga miliyari 1.1$ avuye kuri miliyoni 374$ mu 2017, ahanini biturutse ku kugurisha hanze ayatunganyijwe.

Abayobozi bombi banaganiriye ku byerekeye ubukerarugendo, hagamijwe gusuzuma ahakiri intege nke no kubunoza kugira ngo burusheho kubyarira umusaruro igihugu.

Ati “Turagira ngo turebe twakwisuzuma dute? Ibimaze kugenda neza ni ibiki, ibitagenda neza ni ibiki, ni he twashyira imbaraga handi, kugira ngo noneho turebe uko twabigira uwo nushinga ushobora kuba wagira akamaro.”

Ubukerarugendo bushingiye ku nama mpuzamahanga (Meetings, Incentives, Conferences and Events) mu 2013 bwinjirije u Rwanda miliyoni 49$, ariko yikubye inshuro hafi ebyiri mu myaka 10 gusa, agera kuri miliyoni 91$ mu 2023. Muri rusange ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 495$.

Amb Gatete yavuze ko UNECA yiteguye gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere umushinga wa Gako Beef uzatunganya inyama zigurishwa ku isoko ry’u Rwanda no hanze yarwo.

UNECA kandi izafatanua n’u Rwanda mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub na wo uzakorerwamo ubuhinzi bugezweho ku buso bwa hegitari ibihumbi 16.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *