Bamwe mu bashumba b’inka bo mu nzuri za Gishwati, bavuga ko binubira umushahara w’ibihumbi 10 Frw kuko ngo utagendanye n’imvune bahura nazo muri aka kazi.
Umunyamakuru wacu Didace Niyibizi, mu nzuri yiboneye imibereho n’ingorane abashumba bahura nazo.
Ku munsi w’imvura nyinshi, mu nzuri za Gishwati ku gice cya Rubavu, abashumba mu nzuri, imvura yirije umunsi irabacikiraho.
Mu kiraro gito cy’ibiti n’ibyatsi ari naho twugamye n’abandi bashumba batanu, batubwiye ko aho bugamye atari abashumba bose bahafite, benshi barara ku gikumba, imvura yaba yaguye nk’uko ikahabacocera.
Abashumba bo mu nzuri za Gishwati baturuka mu Turere dutandukanye.
Imvune n’ingorane mu kazi k’ubushumba ni iby’igihe cyose uhereye mu gitondo kugeza ijoro riguye, imvura yaba igwa cyangwa ari ku zuba ry’ubukana ni ukwiyuha icyuya.
By’umwihariko igicuku kiniha, iki gihe cyo ni ukurara barikanuye birinda abajura n’ikindi cyahungabanya inka.
Abashumba bemera ko buri wese agomba kurya icyo yavunikiye ariko bashengurwa umutima n’uko imvune n’umunaniro ntaho bihuriye n’intica ntikize y’ibihumbi 10 Frw bahembwa.
Ba nyir’inka bashima uruhare runini abashumba babafitiye, naho ku bigendanye no kubahemba amafaranga make, Gakeli umwe mu bororera muri Gishwati, avuga ko byose bishingiye kubabakoresha.
Inzuri za Gishwati ziri mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro, aho ziherereye ni kamwe mu duce twororerwamo inka nyinshi mu Rwanda.
Muri buri rwuri, umworozi uhafite inka aba akoresha abashumba babiri, igiteye impungenge ariko hari henshi twasanze abo bashumba ari bana bataye ishuri. (RBA)