Gisagara: Abafite Imitungo yangijwe n’ikorwa ry’Umuhanda ‘Karama-Rwasave’ bijejwe kwishyurwa

Mu Karere ka Gisagara aharimo gukorwa umuhanda Karama-Rwasave, hari abaturage bagaragaza ko imitungo yabo yavanyweho itarabarirwa agaciro, abagenagaciro bakaza nyuma yaramaze gukurwaho.

Hari n’abafite ikibazo cy’inzu zasigaye mu manegeka, gusa ubuyobozi bw’Akarere busobanura ko buri mutungo uzangizwa uzishyurwa.

Nakure Veneranda utuye hafi y’umuhanda ukorwa mu Murenge wa Save muri Gisagara, aho imashini yagejeje isoza umuhanda ni neza neza ku nzu atuyemo, ubu avuga ko afite impungenge ko iyi nzu izasenyuka, akaba afite impungenge ko itabazwe mu zizatangwaho ingurane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko nta muturage ugomba kugira impungenge kuko imitungo yose yangijwe izishyurwa.

By’umwihariko avuga ko inzu zasigaye mu manegeka zizabarwa kugira ngo zishyurwe.

Ku ikubitiro hari imitungo y’ingo 45, imitungo irimo inzu, imyaka n’ibiti  byamaze kubarirwa agaciro ka miliyoni hafi 41 Frw. Biteganyijwe ko abaturage bazishyurwa muri iyi ngengo y’imari.

Uyu muhanda Karama-Rwasave uzaba ufite ibirometero 9 uzakorwa mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere cyatangiye kizashyirwamo kaburimbo ku birometero bitatu cyizuzura mu mwaka utaha. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *