Gicumbi: Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg yasuye Irerero ry’Abana mu Murenge wa Ruvune

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Xavier Bettel, yasuye Irerero ry’Abana bato mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kamena 2024, ni bwo Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel, yasuye Akarere ka Gicumbi mu ruzinduko rw’akazi akomeje kugirira mu Rwanda.

Muri aka karere, Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel, yasuye irerero ry’abana bato riherereye mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Ruvune, anaganira n’ababyeyi barifitemo abana.

Luxembourg itera inkunga umushinga wa Humanity Inclusion na yo ifasha iri rerero mu bikorwa byo kwita ku bana barirererwamo barimo n’abafite ubumuga bagera kuri 20.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel, yishimiye uko abana bafite ubumuga bitabwaho.

Ababyeyi bo mu mirenge ine irimo uwa Rushaki, Ruvune, Bwisige na Rwamiko bafite abana muri iri rerero by’umwihariko abafite ubumuga, bishimiye ko Leta y’u Rwanda yabazaniye abafatanyabikorwa babafasha kumenya ubuzima bwabo.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel, yanasuye Ibitaro by’Akarere bya Byumba, aho yasuye serivisi zitandukanye ndetse anagirana ibiganiro n’abaganga.

Uyu muyobozi yageze i Gicumbi nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kabiri yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izibanze ku gukomeza kwagura umubano w’u Rwanda na Luxembourg.

Kuri uyu munsi, u Rwanda na Luxembourg byasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 12 z’Amayero, arenga miliyari 16 Frw, azifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga amashyamba, kurengera ibidukikije ndetse n’ingufu zisubira.

Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *