Gicumbi: Inkongi y’Umuriro yibasiye ahari gukosorerwa Ibizamini bya Leta

0Shares

Inkongi y’umuriro yibasiye Ibyumba by’uburyamo mu Ishuri rya Kageyo TSS mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, ahari gukosorerwaga Ibizamini bisoza Amashuri yisumbuye.

Ni impanuka yabaye mu masaha y’i saa sita z’amanywa za tariki ya 12 Kanama 2023, ikongora ibintu bitandukanye birimo ama Diplome, matera, ibyangombwa by’ubutaka, ama Telephone na Laptop (Mudasobwa).

Iyi nkongi ubwo yatakaga iri shuri habayeho kwitabaza inzego zishinzwe kizimya Inkongi y’umuriro, bafatanya na bamwe mubararaga muri ibyo byumba, aho buri wese yafataga icyo ashoboye cyamufasha kuvomesha amazi bazimya uwo muriro.

THEUPDATE itegura iyi nkuru, yari itaramenya icyayiteye, kuko n’abaryamaga muri ibi byumba nabo basobanuye ko batazi icyayiteye kuko nta bintu byateza Inkongi byari biri aho hafi.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, yibukije abantu bose ko bakwiye kujya baba maso kandi bagafata umwanya wo kugenzura ahantu hose hashobora guteza impanuka zabyara Inkongi y’umuriro cyangwa gukoranaho kw’amasinga adapfutse neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *