Gicumbi: Igihango dufitanye na FPR-Inkotanyi ‘tuzayibyereka tuyitora ku bwinshi’

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, bashimangiye ko igihango bafitanye kizatuma batora ku bwinshi umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abadepite biyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Babigarutseho kuri uyu wa 28 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abakandida-depite biyamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko bagera kuri 80 baturutse mu muryango wa FPR-Inkotanyi.

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge mu mudugudu wa Nyarutovu, ahahuriwe n’abandi banyamuryango baturutse mu mirenge ya Rwamiko, Rutare, Muko na Giti.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu dufite amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora igihugu cyane ko umurenge wako wa Kaniga ariho hubutse indaki Paul Kagame yabagamo mu gihe cy’urugamba.

Umunyana Diane, umwe mu bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko nk’urubyiruko bamaze kumenya amateka igihugu cyanyuzemo, ndetse n’ impamvu nyakuri ituma bazatora abakandinda b’umuryango FPR Inkotanyi.

Yagize ati:”Nk’urubyiruko twamenye byinshi, amateka mabi yanyuzwemo n’ ababyeyi bacu turayazi, ariko kuri ubu turi imbaraga z’igihugu zigamije gusigasira ibyagezweho mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.”

Yakomeje agira ati:“Ikimenyimenyi i Gicumbi twihariye amateka, dufite indaki yabagamo Paul Kagame ariyo mpamvu tuzamutora akarushaho kwimakaza ubumwe n’iterambere by’abenegihugu”.

Umusaza witwa Kamizikunze Anaclet we igihe cyose yabanye n’inkotanyi nta kibi cyazirangaga.

Ati:“Paul Kagame twabanye ku Murindi wa Byumba ahari indaki yabagamo atangiza urugamba rwo guhagarika ubwicanyi n’amacakubiri. Inkotanyi twabanye mu mirenge ya Rushaki, Kaniga, Rubaya n’ ahitwa Gishambashayo kandi twabanye neza nta macakubiri yabarangaga kugeza bahagaritse ubwicanyi, dufitanye igihango niyo mpamvu tuzatora abakandida Depite baturuka muri FPR Inkotanyi.”

Muhayimana Liberathe, Ndoriyobijya Emmanuel na Ahishakiye Jean Damascene, bamwe mu bakandida-depite batanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi batangarije abaturage ko bashimishijwe n’ ikizere bagiriwe kandi ko imvugo ariyo ngiro biteguye kurushaho abaturage bazahagararira nibaramuka batowe.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu twatangirijwemo gahunda ya Girinka munyarwanda ahamaze gutangwa inka 9.473 kuva mu mwaka 2006.

Kaza ku isonga mu kugira umukamo w’amata uri hejuru dore ko kagemura ku makusanyirizo litiro 106,000 z’ amata ku munsi, ibyafashije kurwanya imirire mibi no kuzamura ubukungu mu borozi ikaba ari indi mpamvu bashingiraho bavuga ko batazatererana umuryango wabahaye amata yo kunywa no kwihaza mu bukungu.

Banagaruka kandi ku muhanda wa Kaburimbo bubakiwe uturuka Base- Gicumbi- Nyagatare wazamuye ubuhahirane hagati y’uturere dutandukanye, ndetse no kubaka ibigo nderabuzima ku mupaka bakaba batakijya kwivuriza mu gihugu cy’abaturanyi, harimo n’imidugudu y’ikitegerezo igera kuri itanu yubakiwe abatishoboye yubatswe mu buryo bw’amagorofa.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *