Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba ho mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bicaye bakaganiriza abaturage ibibazo bibugarije bafite ariko ntibatinze kubyumva, bityo biyemeza kuganira uko bajya bakusanya inkunga bitewe n’ubushobozi bafite hagamijwe kwikemurira ibibazo aho gusaba inkunga ahandi.
Iri Vomo ryatwaye asaga Miliyoni 1.191.000, ni rimwe mu bikorwa by’indashyikirwa uyu mudugudu wagezeho.
Ibindi bikorwa wagezaho, biyubakiye Ibiro by’Umudugudu byatwaye asaga Miliyoni 7 Frw, bikemura ikibazo cyo gusanga abayobozi mu Rugo mu gihe bakeneye serivise.
Kubaka ibi Biro, babihembewe Igikombe n’ubuyobozi bw’Akarere k’Umudugudu w’indashyikirwa. Uretse iki gihembo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabijeje kuzabatera ingabo mu bitugu.
Mu byishimo byo kubona iri Vomo, abatuye uyu Mudugudu bavuga ko ryabavunnye amaguru, kuko aho bajyaga gushaka Amazi ahazwi nka Rwamumuhuba bitari byoroshye ndetse rimwe abana bakererwaga kujy aku Ishuri bitewe n’Umurongo w’abavomyi bahasangaga.
Aganira n’Umunyamakuru wa THEUPDATE, Nyinawamwiza Claire umwe mu batuye muri uyu Mudugudu yagize ati:“Kuganira mu gashaka ibisubizo bw’ibibazo abantu bafite ntako bisa, kuko inshuro nyinshi abaganira nibo bigirira akamaro mbere y’abandi. N’ubwo hari abigira ntibindeba, twishimira ko dufite ubuyobozi bwiza budushishikariza kwishakamo ibisubizo”.
Uretse Nyinawamwiza, Ngendahimana nawe yunzemo agira ati:“Kujya kuvoma mu kabande byari byarananiranye. Isuku yari yaragabanutse bitewe n’uko Amazi twayasaranganyaga imirimo. Iyo umuntu yabaga yabonye ayo gutekesha yumvaga bihagaije, ntawatekerezaga ko gukaraba, kwambara neza n’ibindi bikenewe, ariko kuri ubu twagiye mu butengamare”.
Akomoza kuri iri Vomo, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugarama, Mbarubukeye Edouard mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Mu Mudugudu wacu tugerageza kuzuzanya. Bisaba urugendo no kwigisha. Twishimira ko twatangiye kubigeraho”.
“Duherutse guhabwa igihembo cya Miliyoni 1,5 nk’ikimenyetso cy’aya mahitamo twakoze. Aya mafaranga twahise tuyubakamo Uruzitiro rwa Senyenge rugezweho, ku buryo ahakorera Ibiro by’Umudugudu wacu ntawahinjira uko yiboneye. Ayasagutse twayahereyeho twubaka Ivomo rusange rizafasha abaturage kutongera gukora urugendo rurerure bajya mu Kabande gushaka Amazi”.
Ashingiye ku bikorwa by’uyu Mudugudu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste asaba izindi nzego z’ibanze bakorana, bakigisha abaturage uko bateza imbere aho batuye hagamijjwe kwiteza imbere.
Umudugudu wa Rugarama ugizwe n’Ingo 201 zibarizwamo abaturage 1071. Uherereye mu Nkengero za Sitade y’Akarere ka Gicumbi.