Gicumbi: Abana bagwingira bagabanutseho 23% mu Myaka 5 ishize

N’ubwo imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize Akarere ka Gicumbi kagabanyije ku buryo bufatika imibare y’abana bagwingira, bamwe mu bakurikiranira hafi iki kibazo babagaragaza ko hakwiye kugira igikorwa ngo gahunda nyunganiramirire zitangwa na Leta zicungwe neza kuko hari bamwe mu babyeyi bakizigurisha 

Kuva ku bana 42.2 % bari mu mirire mibi muri 2019, bakamanuka bakagera kuri 19.2%, muri 2024, ni imibare itari mibi, Akarere ka Gicumbi kishimira ko kagabanyije binyuze muri gahunda zinyuranye zasobanuwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean marie Vianney.

Uretse izo gahunda, biranigaragaza ko hari ababyeyi na bo bamaze gusobanukirwa ko guha abana babo umwanya biruta ubundi butunzi bwose bashakisha ijoro n’umunsi bataruhuka bakabibagirwa bakagwingira nta cyabuze muri frigo n’ububiko bwabo, abandi bagahora bavuga ko ari abakene gusa.

Akarere ka Gicumbi ni ko Karere kabona umukamo w’amata uri hejuru cyane mu gihugu ugereranije n’ahandi.

Kageze nibura kuri litilo ibihumbi 106 ku munsi. Iki cyonyine kiremerera abanyagicumbi kuvuga oya ku igwingira.

Uretse ayo mata, abadafite ubushobozi bwo korora cyangwa gukamisha, Leta ibagenera inyunganiramirire zitandukanye, ariko hari ikibazo.

Mu nama yahuje inzego zitandukanye zaba iz’ubuyobozi ndetse n’iz’ubuzima muri aka Karere, hari abagaragaje ko amata bita Shisha Kibondo bamwe mu babyeyi bayavana ku kigo nderabuzima bayajyana ku isoko.

Nta mubyeyi wakwemerera ko ibi abikora, birahanirwa.

Visi Meya Mbonyintwari yavuze ko iki na cyo bagiye kukivugutira umuti.

Amata ya shisha kibondo ni kimwe mu bintu bikomeye bivana umwana mu Mutuku vuba nyamara ababyeyi bayagurisha baba bavuga ko amafaranga bakuramo agurwa ibindi umwana yarya akegura, kandi bigahaza benshi, ariko ikibazo kiragira kiti “iyo batayaguha wari kubigura iki?”.

Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzobonimpa Emmanuel aha abana Amata. (Ifoto/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *