Mu gihugu cya Ghana mu Burengerazuba bw’Afurika, hakumeje kugarukwa ku mashusho ya Albert Ofosu Nketia, umwana wagaragaje arira abivanga no guseka.
Aya mashusho akomeje guhererekanywa hagamijwe gusetsa abantu cyangwa kuruhura abaremerewe mu mutwe hagamijwe kwinezeza.
Muri Ntangiriro z’uku Kwezi, nibwo amashusho ya Albert Ofosu Nketia yagiye hanze, abatari bacye bifuza kumenya inkomoko yayo n’icyabimuteye.
Albert Ofosu Nketia w’Imyaka 7 gusa y’amavuko, yatumye benshi bashiturwa na we, ndetse ahinduka inkuru mbarirano, aho buri umwe yifuzaga kureba amashusho ye nyuma y’uko ayaganiriwe n’abayabonye.
Agamije kumenya inkomoko y’uyu Mwana, Umunyamakuru wo muri iki gihugu (Ghana) yaramusuye, ndetse aganira n’abo mu Muryango we barimo Nyina.
Mu bibabo yamubajije, birimo ibijyaye n’uko aya mashusho yafashwe, uko yakwirakwijwe n’uko Umuryango wayakiriye.
Umubyeyi wa Albert Ofosu Nketia yabwiye uyu Munyamakuru ko nawe yatunguwe no kuyabona, ndetse akanategereza kurega abayafashe mu nzego z’Umutekano (Polisi).
Gusa, nyuma yo kuyareba yasanze nta byacitse, ahitamo kubireka.
Yagize ati:
Nkiyabona numvaga mbabajwe no kuba Umwana wange yashyizwe ku karubanda, gusa nyuma byaje kumvamo.
Yabwiye uyu Munyamakuru ko aya mashusho yafashwe ubwo yateguraga Ifunguro rya saa Sita.
Ati:”Umwana wange (Umuhungu), yambajije ibyo ngiye guteka, abwira ko nimba ari Amateke ataza kuyarya”.
“Nakomeje ibyo nakoraga. Gusa, ashobora kuba atarumvise ko namusobanuriye ko nta Mateke ahari”.
“Kubera ko akunda kurya Amateke, ntabwo yishimiye kubona agiye kurya ibiryo bitayariho”.
“Akimara kubona ko nta Mateke ariho, yatangiye kurira, Nyirarume (Musaza wange) amufata amashusho”.
“Akiri kurira, Nyirakuru (Mama) bakundana cyane, yahise aza kureba ikimuriza”.
“Abonye arira cyane, yatangiye kumuririmbira, nawe atangira kubivanga no guseka, ahita aceceka, ahubwo atangira guseka”.
Uko Amashusho yakwirakwijwe
Umubyeyi wa Albert Ofosu Nketia yatangaje ko yatangwjwe n’Umuturanyi wabo wayahawe na Nyirarume wa Albert Ofosu Nketia.
Ati:”Nyirarume yagurishije Telefone yayafatishije ariya mashusho ku muturanyi, nawe ayabonyemo arayasakaza”.
“Yabanje gukuramo amafoto n’ibindi byari mu bubuko (Storage), gusa ariya mashusho yo yasigayemo”.
“Uyu Muturanyi wacu yarayibonye iramusetsa, nawe arayikwirakwiza. Yayihaye inshuti ye, nayo iyiha indi, iba ikwirakwiriye ityo”.
Imibereho ya Albert Ofosu Nketia
Umubyeyi we yatangaje ko yavutse igihe kitageze, kuko yavukiye Amezi 7 aho kuba 9 nk’ibanzwe.
Nyuma yo kuvuka imburagihe, yafashijwe n’Imashini (Kuveze) kugira ngo abeho.
At:”Uku gukurira muri izi Mashini byamugizeho ingaruka, kuko yatangiye kwiga kugenda agize Imyaka, mu gihe abandi ku Mezi 9 baba babitangoiye”.
“Gusa, aya mashusho akijya hanze wabaye Umugisha ku Muryango wacu, kuko abatari bacye bashatse kumenya aho dutuye, ndetse baranamufasha”.
“Muri uku kudusura, bamwijeje Ubufasha, ndetse akazavuzwa agakira”.