General Kazura yitabiriye Inama yiga ku Mutekano wa DR-Congo

0Shares

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yitabiriye Inama yahuje Abagaba b’Ingabo b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Muri iyi nama idasazwe yabereye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Gicurasi, General Kazura yifatanyije n’abandi Bagaba b’Ingabo ku nshuro ya gatatu biga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa EAC.

Inshuro ya mbere bahuye yari mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ari na bwo Ingabo za EAC (EACRF) zatangiye koherezwa muri icyo gice cyibasiwe n’intanbara ihuje inyeshyamba za M23 n’ingabo z’Igihugu (FRDC) z’ifatanyije n’imwe mu mitwe y’inyeshyamba.

Ingabo za EACRF zahawe inshingano zo kugarura amahoro muri ako gace, ndetse kuva zagerayo zatangiye guhosha intambara hadakoreshejwe ingufu za gisirikare, bituma imihanda imwe n’imwe y’ingenzi yongera kuba nyabagendwa, bakomeza gucungira abasivili umutekano, ndetse n’inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarigaruriye.

Inama yabaye ku wa Mbere yari igamije gukomeza gushyigikira imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC nk’uko byashimangiwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen. Francis Ogolla.

Taliki ya 9 Gashyantare ubwo abo Bagaba b’Ingabo bahuriraga i Nairobi nk’uko byari byemejwe n’Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu ba EAC, bemeranyijwe kohereza ingabo mu bice byari byarigaruriwe n’inyeshyamba za M23 no kurinda abasivili mu bice izo nyeshyamba zirekura.

Ingabo za EACRF zivuga ko zikomeje kwimakaza ibikorwa byo gucungira umutekano abasivili, gufungura imihanda minini kugira ngo abaturage bakomeze guhahirana ndetse no guharanira ko haboneka amahoro arambye.

Hagati aho, ku wa 26 Gicurasi Ingabo za Kenya zoherejwe muri ubwo butumwa, zahaye ubufasha bw’ubuvuzi umuturage w’i Kibumba zinamufasha kugera ku Kigo Nderabuzima cya Kinyaruchinya, ari na ho yabyariye.

N’ubwo hari intambwe imaze guterwa n’izo ngabo za EAC, mu minsi ishize Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo l, yatangaje ko ntacyo zakoze kuko zitigeze zigaba igitero na kimwe ku nyeshyamba za M23.

Ni na bwo yahishuye umugambi wo kwirukana ingabo za EAC guhera mu kwezi gutaha, agatangira gukorana n’izizoherezwa n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ni ikibazo kimaze imyaka 30 cyagiye cyongererwa ubukana n’inyeshyamba z’abanyamahanga zhisha muri icyo gihugu bagahungabanya umutekano w’Abanyekongo n’uw’ibihugu by’abaturanyi.

Nubwo hari gahunda nyishi zashyiriweho gutanga umuti kuri icyo kibazo zirimo n’Ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni (MONUSCO), zose zagiye zinanirwa kubera kwirengagiza umuzi w’ibibazo ahubwo bikagerekwa ku banyamahanga.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasizwe icyasha ko ari rwo nyirabayazana w’ibyo bibazo, mu gihe impuguke mu bya politiki n’amateka y’Akarere zihamya ko bishingiye ku miyoborere mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *