Mu gihe kuri iki Cyumweru hateganyijwe umukino wa nyuma w’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’Umwaka w’imikino w’i 2024-25, imihigo ni yose kuri APR FC na Rayon Sports ziza gucakirana.
Uyu mukino uteganyijwe saa 16:30 ku isaha ya Kigali, ukaba uza gukinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera.
Ku ruhande rw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, imihigo ni yose, intego ari ukwigukana iki gikombe imaze igihe idatwara.
Amasaha macye mbere y’uyu mukino, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yasuye abakinnyi n’abatoza ba APR FC i Shyorongi.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Gen. Muganga wahoze ayobora APR FC kuri ubu akaba asigaye ari Umuyobozi w’Icyubahiro wayo, yabasanze aho basanzwe bakorera imyitozo, abasaba kuza gutsinda Rayon Sports, bakegukana Igikombe cy’Amahoro.
Muri ubu busabe, yari aherekejwe n’umuyobozi wa APR FC kuri ubu, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, babibutsa ko hashize Imyaka 7 batazi uko iki gikombe kimera.
Gen. Muganga yasabaye abakinnyi guhuriza hamwe imabaraga bagatanga ibyishimo ku bakunzi ba APR FC.
Ati:“Aho urugamba rugeze, buri umwe akeneye imbaraga za mugenzi we”.
Mu gusubiza ubusabe bwa Gen. Muganga, binyuze muri Niyomugabo Cluade, kapiteni w’iyi kipe, abakinnyi bamusezeranyije ko bagomba gutanga byose bakegukana iki gikombe.
Amakipe yombi agiye guhura ariyo afite Ibikombe byinshi by’Igikombe cy’Amahoro.
APR FC ifite Ibikombe 13, mu gihe Rayon Sports ifite 10. Igikombe cy’Amahoro APR FC iheruka kwegukana, yagitwaye mu Myaka 7 ishize, mu gihe Rayon Sports ifite icyo mu 2023 nabwo yatwaye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.
Ibi bihangange kandi biri guhanganira Igikombe cy’Amahoro, mu gihe rukigeretse no muri Shampiyona, aho Rayon Sports iyiyoboye n’amanota 53 irusha APR FC inota 1, mu gihe habura imikino 5.
Ku ruhande rwa APR FC, Umutoza Darko Novic ari mu mazi abira, gusa niwe watangiye urugendo rwo kugeza iyi kipe ku mukino wa nyuma.
Mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports, Rwaka Cluade yasimbuye Robertinho wahagaritswe mu minsi ishize.
Amafoto