Gaz Methane yo mu Kiyaga cya Kivu yatangiye gutanga Amashanyarazi

Shema Gaz Methane Power Plant, ni Urugomero rw’Amashanyarazi ruyabyaza umusaruro akomotse kuri Gaz Methane iri mu Kiyaga cya Kivu. Rugeze ku kigero cya 95% rwubakwa na sosiyete y’Abongereza yitwa Shema power Lake Kivu Ltd. Rwubakwa mu Kagari ka Busogo, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bijyanye n’amashanyarazi muri iyi sosiyete ya SPLK iri kubaka urugomero, Byiringiro Maximilien , avuga ko imirimo yo kubaka uru rugomero igeze ku kigero cya 95 % ariko bakaba baratangiye gutanga amashanyarazi ku muyoboro mumini binyuze kuri sosiyete y’Urwanda ishinzwe ingufu z’amashanyarazi ‘REG’.

Byiringiro ati:”Twatangiye gutanga amashanyarazi ya mbere ku muyoboro mugari (On Grid) tariki ya 15/03/2023. Kugeza ubu dufite ubushobozi bwo gutanga Megawate 20, zikaba zagabanuka bitewe n’Umuriro REG yifuza, ariko mu gihe cya vuba tuzaba dufite ubushobozi bwo gutanga Megawate 50″.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko biteganijwe ko imirimo yo kubaka Uruganda izasozwa muri Nyakanga 2023 . Akaba ari nabwo uru ruganda ruzaba rutanga izo Megawate 50 ku muyoboro mugari.

Kabuto Alex umuyobozi mukuru wa SPLK yavuze ko ku ikubitiro uru ruganda rwatangiye rukoresha abakozi 500, barimo 150 b’abanyamahanga n’abandi 350 b’Abanyarwanda.

Kabuto avuga ko iyi sosiyete yabo Gaz icukura izayibyaza amashanyarazi gusa, nta Gaz izatunganywa ngo ikoreshwe mu guteka.

Asobanura avuga uburyo bizakorwa , avuga ko Gaz izajya icukurwa muri metero 355 ndetse ibyuma biyicukura biri mu kiyaga cya Kivu hatangiye imirimo yo kiyicukura no kuyitunganya.

Kabuto akomeza avuga ko Urwanda ruzungukira cyane kuri uru rugomero kuko mu masezerano basinyanye na Leta y’Urwanda, kuko aya mashanyarazi azaba ahendutse cyane kurusha izi ngomero uko ziyagurisha na Leta.

Mu korohereza ishoramari Leta y’Urwanda yafashije Shema power Lake Kivu Ltd iyubakira ibikorwa remezo birimo imihanda imiyoboro y’amashanyarazi ikura umuriro muri urwo rugomero iyageza ku muyoboro mugari ( on- grid) n’ibindi.

Mu rwego rwo kurusha ho kwihutisha ibikorwa by’iterambere, Leta y’Urwanda yihaye intego ko buri mutura rwanda wese azaba afite umuriro w’amashanyarazi muri 2024.

SPLK yatangiye kubaka uru rugomero tariki ya 01 Ukwakira 2019 aho byari biteganijwe ko rugomba kuzuzura mu myaka ibiri, ariko bikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID 19 .

Byari biteganijwe Kandi ko uru rugomero ruzuzura rutwaye Miliyoni 220 z’$ nukuvuga asaga Miliyali 215 z’amafaranga y’Urwanda.

One thought on “Gaz Methane yo mu Kiyaga cya Kivu yatangiye gutanga Amashanyarazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *