Hari abaturage bo mu Mudugudu wa Bubare mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko bamaze ibyumweru bibiri barakupiwe umuriro w’amashanyarazi kandi bari basanzwe bawufite, bakaba bibaza icyabaye.
Ni mu gihe ubuyobozi bwa sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu, REG ishami rya Nyagatare buvuga ko gukupa umuriro wabo byatewe n’uko umuyoboro bari barafatiyeho ushaje ukaba ugomba gusimbuzwa kandi ngo bizakorwa vuba basubirane umuriro.
Iki kibazo gifitwe n’ingo 38 zikaba zikimaranye ibyumweru bibiri.
Aba baturage bagaragaza ko abakozi babiri ba REG baje bagakupa uyu muriro ndetse ntibanabahe ibisobanuro by’impamvu bawukupye ibyahise bituma izo ngo 38 zose zidacana, nyamara indi midugudu bahana imbibi irimo Butimba, Shabana, Buguma na Muhabura yo igifite umuriro.
Icyifuzo cyabo ni uko bakongera guhabwa umuriro w’amashanyarazi cyane ko no kugira ngo bawubone mu mwaka wa 2013 byabasabye ko bishyira hamwe bakigurira ibikoresho byose bakishingira n’ibiti by’amapoto.
Umuyobozi wa REG ishami rya Nyagatare, Niyonkuru Benoit agaragaza impamvu yatumye aba baturage bakupirwa umuriro ariko akabizeza ko mu gihe cya vuba cyane bazaba bongeye gusubizwa umuriro wabo.
Ubusanzwe uyu Mudugudu wa Bubare ufite ingo zose hamwe 285, izari zifite umuriro ni ziriya 38 zonyine, izisigaye ziracyategereje, ni mu gihe muri rusange mu Karere kose ka Nyagatare abaturage bamaze gucanirwa bangana na 75 %. (RBA)