Abatujwe muri imwe mu midugudu y’icyitegererezo irimo uwa Gishuro mu Karere ka Nyagatare n’uwa Nyabikiri mu ka Gatsibo bavuga ko imicungire mibi y’imishinga y’iterambere cyane cyane ishingiye ku bworozi bagenewe yakendereye ndetse biri mu bibateza ubukene.
Ubuyobozi bw’uturere twombi bwagaragaje ko mu gukemura iki kibazo hari kongerwa ingengo y’imari igenerwa iyi midugudu no gukora impinduka mu miyoborere yayo.
Umudugudu wa Gishuro uri mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare watujwemo imiryango 64 y’abaturage mu mwaka wa 2020 mu nzu zibereye ijisho, bawugezemo bawusangamo inka za kijyambere 64, inkoko 1400 ndetse buri muryango uhabwa igice cya hegitari y’ubutaka bwo guhinga, bahabwa amashuri ndetse n’ivuriro.
Kuri ubu za nka 64 basigaranye 12 zikamwa litiro 42 zigemurwa ku ikusanyirizo ry’amata rya Nyabitekeri buri munsi, hegitari 15 z’ubutaka na zo zikorerwaho ubuhinzi buhurirwaho na bose. Ibi bikorwa byose bigacungwa na koperative yabo, ariko hari abavuga ko amafaranga abivamo badaheruka kuyaca iryera.
Umushinga w’inkoko na wo ubu warahagaze nyuma yo kugorwa no kubona ibizitunga bakazigurisha. Ibi byiyongeraho ko zari zimaze no kubasazana.
Mu Karere ka Gatsibo ho ahari Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore hatujwe imiryango 44 mu myaka itandatu ishize.
Ubu inka 44 bari bafite basigaranye umunani mu gihe 36 zapfuye, izindi zigafatirwa mu makossa.
Muri uyu mudugudu, biogaz bahawe zo zapfuye rugikubita mu gihe isoko bubakiwe ryatangiye gusambuka batararicururizamo.
Bamwe mu batuye muri iyi midugudu bavuga ko kwangirika kw’iyi mishinga guterwa n’ibintu bitandukanye birimo ibishingiye ku makosa yabo bwite ndetse no kutitabwaho aho bikwiye n’ababayobora.
Ubuyobozi bw’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo iyi midugudu ibarizwamo bwijeje ko burajwe ishinga no gushaka igisubizo gihamye.
Ku ruhande rwa Nyagatare, ubuyobozi bwamaze gukora amavugurura mu bayobora imishinga y’aba baturage mu gihe i Gatsibo bo bavuga ko bakomeje kongera ingengo y’imari ishyirwa mu mudugudu wa Nyabikiri.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’abatuye iyi midugudu basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage bayibamo kwishakamo ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe kuko hari abumva ko buri kimwe kizakorwa na Leta. (RBA)