Gasabo iyoboye utundi Turere mu kurwaza Malaria

Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, cyagaragajwe nk’agafite umubare munini w’abantu barwara Malaria. Byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria ku Isi, tariki ya 25 Mata 2025.

Ku rwego rw’Igihugu, wizihirijwe mu Murenge wa Ndera. Watoranyijwe by’umwihariko bitewe n’ikibazo cy’ubwandu bwa Malaria cyahavuzwe cyane mu minsi ishize.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kurandura Malariya bihera kuri njye.”

Hatanzwe ubutumwa bushishikariza abaturage kugira uruhare rufatika mu kwirinda no kurwanya Malaria, harimo gukoresha Inzitiramibu neza, gusukura ibidukikije, no kujya kwa muganga hakiri kare.

Mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2025, imibare yagaragaje ko Akarere ka Gasabo konyine kari ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye Malaria mu gihugu hose.

Amakuru atangwa n’abakozi bakurikirana ubuzima ku rwego rw’Igihugu agaragaza ko mu gihugu hose habaruwe abarwayi bagera ku bihumbi 300 kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2025, aho Gasabo gusa igaragaza igice kinini cy’aba barwayi.

Umukozi wa RBC ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa guhangana na Malaria, Amiable Bituyumurenyi, yatangaje ko yiyongereye cyane kandi ko mu mwaka ushize, mu Rwanda yishe abantu bagera kuri 800.

Umuturage wo mu Murenge wa Ndera, utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangaje ko ubwandu bwa Malaria bwiyongereye cyane muri aka gace ku buryo bugaragarira buri wese.

Yagize ati:Abaturage benshi barwaye malariya mu gihe gito cyane.

Nk’uko byatangajwe n’umukozi w’Ikigo HDI mu Rwanda, mu mwaka ushize, abarwayi ba Malaria mu gihugu hose bari bagera ku bihumbi 800.

Iyi mibare igaragaza ko Malaria igihari, n’ubwo hashyizweho ingamba zitandukanye zo kuyirwanya.

Mu rwego rwo kurwanya Malaria, HDI ifatanya na RBC mu gukwirakwiza Inzitiramibu, Ubukangurambaga no gukurikirana Isuku y’Ibidukikije by’umwihariko mu duce tugaragaramo ubwandu bwinshi na Gasabo irimo.

Abatuye mu Murenge wa Ndera no mu yindi ya Gasabo, barasaba inzego z’Ubuzima kongera ubukangurambaga, gukurikirana neza ibipimo by’Indwara no gutanga ubufasha bwihuse ku barwayi.

Bifuza kandi ko hakongerwa Ibikorwaremezo by’Ubuzima kugira ngo serivisi zegerwe na buri wese.

Amafoto

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *