Gambiya: Abadepite banze gusinya Itegeko ryemeza ko Abagore bakurwaho imwe mu myanya Ndangagitsina

Inteko ishingamategeko muri Gambiya yanze umushinga w’itegeko wari ugamije gusubizaho uburenganzira bwo gukuraho imwe mu myanya ndagagistina ku bakobwa n’abagore.

Uyu mushinga, abadepite bawanze nyuma y’uko bawugiyeho impaka mu kwezi kwa gatatu. Icyo gihe abadepite batanu muri 53 bahise bawanga.

Kuri uyu wa mbere bwari ubwa gatatu ugibwaho impaka birangira abadepite bawanze ntiwagera mu cyiciro cyo kubitorera.

Iyo uza gutorwa, igihugu cya Gambiya cyajyaga kuba kibaye icya mbere ku isi cyisubiyeho kikongera kwemera ikurwaho ry’imwe mu myanya ndagagitsina y’abakobwa n’abagore.

Kuva mu 2015 muri iki gihugu bibujijwe n’amategeko ariko impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuga ko ayo mategeko atubahirizwa uko bikwiriye.

Kuva icyo gihe imanza ebyiri gusa kuri iki kibazo ni zo zashyikirijwe urukiko.

Kimwe cya kabiri cy’abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 14 na 45 muri Gambiya bakuweho imwe mu myanya ndagagitsina nkuko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu bihugu byinshi byo muri Afurika biracyakorwa, cyane cyane ku bakobwa batarageza imyaka 5. Bikorwa mu buryo gakondo n’abantu bazwi mu midugudu bakabikoresha inzembe.

Ababishyigikira babishingira ku kuvuga ko ari uburyo bwo kweza uwabikorewe no kumugenga.

Abanyamadini barasaba ko itegeko ribibuza ryavaho kuko bavuga ko iki gikorwa ari kimwe mu migenzo myiza ya kiyisilamu.

Gusa, ikigega cya ONU gishinzwe iterambere ry’umuryango kivuga ko nta nyandiko zigaragara zibishyigikira

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana yo mu 2014 ivuga ko hirya no hino kun isi, abakobwa n’abagore bagera kuri miliyoni 30 bakuweho imwe mu myanya ndagagitsina.

Ni igikorwa gishobora kugira ingaruka zikomeye zirimo kuva cyane, kugorwa no kubyara cyangwa n’imihango ndetse no gupfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *