Gako: Ingabo na Polisi bo mu bihugu bigize EAC bari gukora imyitozo ihuriweho 

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda asanga gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu Karere ari kimwe mu byafasha aka karere gutera imbere mu nzego zose z’iterambere.

Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro, imyitozo y’ingabo, polisi n’inzego za gisivili iri kubera mu Rwanda.

Iyi myitozo yatangijwe n’akarasisi k’ingabo na Polisi zo mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, na Kenya, ndetse n’abasivili baje baturuka muri ibyo bihugu nabo bitabiriye iyi myitozo ya 13 ya Ushirikiano Imara.

Maj Gen. Andrew Kagame, umuyobozi w’iyi myitozo agaragaza ko ubushake bw’ingabo mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba biri mu by’ibanze iyi myitozo izibandaho mu gihe cy’ibyumweru bibiri izamara.

Col. Ustas Demayo, waje ahagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, yagaragaje ko ubwo bushake hagati y’ibihugu ari kimwe mu byafasha aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ubukungu ndetse no kubaka urwego rw’umutekano ruhamye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen. Vincent Nyakarundi, yagaragarije aba bitabiriye iyi myitozo ko kimwe mu byo kubakirwaho mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere, ari ugutahiriza umugozi umwe nk’umuryango wa EAC.

Ibi byanashimangiwe kandi na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda wagaragaje ko nta gihugu cya kwigira cyonyine mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *