Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, mu gihugu hose hatangijwe Urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12.
Umunyamakuru wa THEUPDATE yari mu Murenge wa Muhondo ho mu Karere ka Gakenke, hamwe mu hatangirijwe ibi bikorwa ku rwego rw’Akarere.
Uretse aha i Muhondo, ahandi hatangirijwe ibi bikorwa harimo Umurenge wa Gakenke n’uwa Coko.
Ibikorwa byaranze uyu munsi wa mbere, harimo Imirimo y’Amaboko n’ibiganiro bitandukanye, byibanzwe by’umwihariko ku burere mboneragihugu.
Bimwe mu bikorwa by’amabobo byaranze uyu munsi, harimo kubakira Ubwiherero abatishoboye no gusana Amazu yangiritse.
Mu biganiro byahawe Urubyiruko rw’aha i Muhondo, rwibukijwe kurwana ihohotrwea by’umwihariko iry’abana, ndetse no kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasira Evariste, yasabye uru rubyiruko kubakira ku mateka Igihugu cyanguzemo, bityo bakagendera kure icyakongera gutanya Abanyarwanda.
Ibikorwa by’Urugerero rudaciye Ingando bizajya bikorerwa mu Tugali, ku wa Mbere no ku wa Kane wa buri Cyumweru.
Ku wa Gatanu wa buri Cyumweru, Urubyiruko rwitabiriye uru Rugerero, ruzajya ruhurira ku Biro by’Umurenge batuyemo, mu rwego rwo kurebera hamwe uko Icyumweru cyagenze.
Ku rwego rw’Igihugu, gutangiza ibikorwa by’Urugerero rudaciye Ingando byakorewe mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Aamajyepfo y’Igihugu.
Amafoto
Habimana Jean Paul