Gakenke: Bizihije Umunsi w’Intwari bataha Umuyoboro w’Amazi 

0Shares

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko kwishakamo ibisubizo ari umurage mwiza w’Ubutwari bafite uyu munsi.

Umunsi w’Intwari ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wizihirijwe mu Murenge wa Ruli mu Karere Gakenke, hatahwa ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Hatashywe umuyoboro w’amazi wa Nyarubira ureshya na Kilometero 53 uzegereza abaturage basaga ibihumbi 8 amazi.

Hamuritswe inzu 12 zimwe zubatswe izindi zisanirwa abatishoboye, hanatangwa amatungo ku miryango 16 muri gahunda yo kwivana mu bukene.

Ni ibikorwa abaturage bavuga ko bishimira kuko gufatanya na Leta yabo mu kwishakamo ibisubizo ari kimwe mu bishimangira ubutwari bw’abanyarwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko ari ibikorwa by’ubutwari kuba abaturage ubwabo bishakamo ibisubizo kugira ngo bagere ku bikorwa nk’ibi.

Hanamuritswe kandi ibikorwa byagezweho n’abaturage mu buhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, ubukorikori n’ibindi bitandukanye.

Abaturage bavuga ko bazarushaho kubyongera mu bwinshi no mu bwiza mu rwego rwo gusigasira ibyo bagejejweho n’intwari z’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *