Abatuye mu Karere ka Gakenke baravuga ko mu rugendo rwo Kwibohora muri iyi myaka 30, hari imihanda bubakiwe, yabafashije koroshya imigenderanire n’ubuhahirane bageza umusaruro wabo ku isoko.
Gakenke ni akarere k’imisozi miremire kandi ihanamye. Mu mabanga y’iyo misozi no ku bushorishori bwayo, hubatswe imihanda y’itaka yashyizwemo latelite, by’akarusho i Kamubuga ubu huzuye ibirometero bisaga 40 bya kaburimbo yoroheje.
Iterambere rya Gakenke ryubakiye ku buhinzi n’ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iyo mihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, kuko ibinyabiziga by’imodoka na moto bigera aho batuye. Abaturage bashimangira ko iki ari igisobanuro gikomeye cyo kwibohora bava mu bwigunge.
Mu myaka irindwi ishize, mu Karere ka Gakenke hubatswe imihanda y’ibirometero bikababaka 200, birimo ibisaga 40 bya kaburimbo yoroheje. Ni imishinga yatwaye miliyari zisaga 40Frw.
Ni mu gihe mu myaka itanu iri imbere, (2024/2029) imbaraga nyinshi zizashyirwa mu kubaka imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero bisaga 110, no kubaka imihanda y’itaka ireshya n’ibirometero 52 mu bice bikigowe no gukora ubuhahirane. (RBA)
Amafoto