Abanyeshuri barangiye kwiga amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2023-24 bo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, basoje Urugerero ruciye ingando.
Mu muhango wo gusoza uru rugerero, basinye imihigo izahigurirwa mu Mirenge batuyemo.
Imwe muri iyi mihigo irimo; Gukangurira ababyeyi kujyana abana mu ishuri, Kurwanya imirire mibi n’Ibiyobyabwenge, Kubaka imirima y’igikoni, Guca Imihanda no kubyutsa Itorero ry’Umudugudu.
Umunyamakuru wa THEUPDATE, Habimana Jean Paul, yakurikiranye isozwa ry’uru Rugerero ari kuri Site y’Umurenge wa Rushashi.
Aha i Rushashi, hari hahuriye Imirenge Itanu (5), irimo uwa Muhondo, Ruli, Coko na Muyongwe. Aha, hahuriye 354.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushashi, Ndangizi Kagobora Etienne, niwe wayoboye iki gikorwa nk’umuyobozi wa gahunda.
Buri Murenge muri iyi Itanu (5), wari uhagarariwe n’umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza (Good Governance).
Gusoza Urugerero ruciye Ingando mu Karere ka Gakenke, byakozwe kuri iki Cyumweru, mu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’aka Karere, Mukandayisenga Vestine.
Mu butumwa yagejeje kuri uru Rubyiruko, Mukandayisenga Vestine yagize ati:“Mbanje kubashimira kuba barakurikiye ibiganiro mwahawe mu Itorero. Ndabasaba kuzarangwa n’umurava mu mirimo y’Urugerero rudaciye ingando”.
Yakomeje agira ati:“Nimwe mbaraga z’Igihugu. Bityo muzagaragaze ko icyo mwashyizeho umutima n’imbaraga mwagishobora”.
Uyu muhango wasojwe hasinywa amasezerano y’imihigo, yasinyiwe imbere y’umuyobozi w’Akarere.
Uru rugerero ruteganyijwe kuva ku wa 13 Mutarama kugeza ku wa 28 Gashyantare 2025 mu mirenge itandukanye .
Amafoto
Habimana jean Paul