Fulgence Kayishema waregwaga Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe muri Afurika y’Epfo

Fulgence Kayishema, wari umwe mu bantu bashakishwa cyane ku Isi, kubera gushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yatawe muri yombi i Paarl muri Afurika y’Epfo.

Ubushinjacyaha bw’urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha (IRMCT) bwavuze ko yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023 nyuma ya saa sita z’Amanywa, mu gikorwa gihuriweho n’urwo rwego n’abategetsi bo muri Afurika y’Epfo.

Ashinjwa kuyobora ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera hafi ku 2,000 bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Nyange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bivugwa n’uru rwego rwa IRMCT.

Avuga ku ifatwa rya Kayishema, Umushinjacyaha Serge Brammertz yasubiwemo n’urwo rwego agira ati:“Fulgence Kayishema yari amaze imyaka irenga makumyabiri yihishahisha. Gutabwa muri yombi kwe gutuma birangiye azagezwa mu Butabera ku byaha aregwa”.

Brammertz yongeyeho ko ifatwa rya Kayishema ari ikimenyetso gifatika cy’uko umuhate wo gutuma abacyekwaho Jenoside baburanishwa bakanabihanirwa “udacika intege kandi ko ubutabera buzatangwa, igihe cyose byafata”.

Kayishema, w’imyaka 62, yashakishwaga guhera mu Mwaka wa 2001.

Yahoze ari Umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire), mu cyahoze ari Komine Kivumu ku Kibuye, mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Amerika yari yarashyizeho igihembo cya Miliyoni 5 z’Amadolari (Miliyari 5 Frw) ku muntu wese watanga amakuru yatuma afatwa.

Fulgence Kayishema n'amagambo yuko yafashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *