Flying Eagle Karate Do yizihije Isabukuru y’Imyaka 15 imaze irerera u Rwanda Abakareteka

0Shares

Ikipe ya Flying Eagle Karate Do ibarizwa mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagali ya Kagugu mu Umudugudu wa Gicikiza, yizihije isabukuru y’Imyaka 15 imaze itoza umukino wa Karate.

Mu birori byaranzwe n’Irushanwa ya Karate ryakiniwe aho iyi kipe ifite ikicaro kuri Groupe Scolaire Kagugu tariki ya 26 Ukuboza 2024, byari ibyishimo ku bakinnyi, abatoza by’umwihariko n’ababyeyi.

Iri rushanwa ryakinwe mu buryo bufunguye ibizwi nka (Open Tourney), aho ryitabiriwe n’abakinnyi bafite guhera ku myaka 16 y’amavuko.

Bitandukanye n’amarushanwa iyi kipe isanzwe itegura, akinwa mu buryo bwo kwiyereka (Kata) n’ubwo kurwana (Kumite), ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byakozwe hakinwa Kumite (Kurwana).

Ryitabiriwe n’abakinnyi b’abahungu n’abakobwa bo mu mashami atandukanye iyi yike yagabye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu kiciro cy’abahungu, Nibishaka Fabrice ufite Imyaka 18 gusa y’amavuko, niwe wahize abandi, ahembwa Umudali n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Yakurikiwe na Ndayisenga Jean Pierre w’Imyaka 19, wiga kuri Groupe Scolaire Jabana mu Karere ka Gasabo.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Ndayizeye Fidel w’Imyaka 20 wiga kuri TVET Gacuriro na Nkurunziza Davy wiga kuri Collège Saint André i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Yezakuzwe Lucie w’Imyaka 18 y’amavuko wiga ku Ishuri rya Agahozo Shalom mu Karere ka Rwamagana, yahize abandi mu kiciro cy’abakobwa.

Yakurikiwe na Irakoze Aline w’Imyaka 16 wiga kuri Groupe Scolaire Kagugu Catholic, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Umulisa Yvette w’Imyaka 20 warangije kwiga Amashuri yisumbuye Umwaka ushize na Ishimwe Brigitte w’Imyaka 19 wiga kuri Groupe Scolaire Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na THEUPDATE, Umuyobozi wa Flying Eagle Karate Do, Habakwizera Antoine Marie Claret uzwi nka Sensei Claret, yagarutse ku rugendo yanyuzemo agitangira gushinga iyi kipe mu 2009.

Yagize ati:“Iyi kipe yashinzwe tariki ya 24 Ukwakira 2009. Impamvu nahisemo gukorera i Kagugu n’uko ariho nari ntuye kandi mbona abaturiye banyotewe no gukina umukino wa Karate. Ubusanzwe Karate yakinirwaga muri Kicukiro, Nyarugenge na Remera, ku buryo wabonaga ab’i Kagugu bari mu bwigunge”.

Yakomeje agira ati:“Ndashimira Ikigo cya GS Kagugu cyampaye bamwe mu bana twatangiranye ndetse kikananyemerera kuhakorera. Ndashimira kandi Ubuyobozi bw’Akagali ka Kagugu, bwangiriye ikizere bukemera gukorana nanjye, ibi bikomeza kuntera imbaraga”.

“Urugendo rw’Imyaka 15 ntabwo ruba rworoshye. Hazamo ibyiza ndetse na birantega. Ndashimira Umugore wanjye ko yambaye hafi muri byose, akashyigikira ndetse akanankomeza mu gihe habaga hari ibitagenze neza”..

“Mu yindi myaka 15 iri imbere, nzanezezwa no kuba umukinnyi wo muri iyi kipe yakwegukana Umudali wo ku rwego rw’Isi, kuko uwo ku rw’Afurika wo twamaze kuwubona.”

“Uretse gutoza, nsanzwe ndi n’Umusifuzi mpuzamahanga. Maze gusifura imikino itandukanye muri Afurika, ndifuza ko nazasifura n’iyo ku rwego rw’Isi. Bidakunze, bamwe mu bakinnyi twakoje, mu gihe bazaba bahagaritse gukina, uzahitamo kwerekeza mu gusifura, nazashimishwa n’uko yazakora aya mateka”.

Sensei Claret yasoje asaba ababyeyi gukundisha abana Umukino wa Karate, kuko ubigisha Ikinyabupfura kandi bakaniga kwirinda mu gihe cyose basagarariwe.

Yaboneyeho kubifuriza impera z’Umwaka nziza no kuzakomeza kwesa imihigo mu Myaka iri imbere, irimo n’utaha w’i 2025.

Yezakuzwe Lucie usanzwe ufite Umukandara w’Umukara, yashimiye Flying Eagle Karate Do kuba yaramuhaye amahirwe yo kwerekana ko umwana w’Umukobwa nawe ashoboye gukina Karate.

Ati:“Ubu nishimira ko ngeze ku rwego rwiza muri uyu mukino. Ndasaba ababyeyi bakiwutinya ko bareka iyo myumvure, bagakundisha abana babo gukina Karate kuko ibafasha kugira ubuzima bwiza no kwirinda mu gihe biri ngombwa”.

Yunzemo ati:“Kuri ubu, ndi ku rwego rwo kuba nakwigisha Karate bikantunga uretse no kuyikina. Urumva ko muri iyi Myaka 15 Ikipe yizihiza, nanjye mfite amashimwe”. 

  • Ibyingenzi ku Ikipe ya Flying Eagle Karate Do 

Flying Eagle Karate Do yashinzwe tariki ya 24 Ukwakira 2009, ishingwa ku gitekerezo cya Habakwizera Antoine Marie Claret uzwi nka Sensei Claret.

Muri uru rugendo rw’Imyaka 15, yanyuzwemo n’Abakarateka barenga 600 mu byiciro bitandukanye.

Umwe mu bakinnyi bazamukiye muri iyi kipe, ni Niyitanga Khalifa, kuri ubu afatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu bakinnyi bari munsi y’Imyaka 30 mu kiciro cy’abagabo.

Itangira, yatangiranye n’abantu 40 bakiraga kuri GS Kagugu, kuri ubu abahakinira mu buryo buhoraho bari hejuru ya 60.

Nyuma yo gushinga Imizi, Flying Eagle Karate Do yaragutse itangira kugaba Amashami mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Kuri ubu, uretse kuri GS Kagugu ikorera, ifite Ishami kuri Collège Saint André mu Karere ka Nyarugenge, i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, i Jabana mu Karere ka Gasabo, i Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse n’i Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uretse abasaga 600 banyuze muri iyi kipe mu Myaka 15 imaze, kuri ubu, muri aya Mashami yose, ifitemo abasaga 200.

Ntabwo muri Flying Eagle Karate Do, Karate ikinwa n’abato gusa, kuko ibyiciro byose birahisanga.

Nkusi Frank, n’Umubyeyi w’Imyaka 53 ufite Umukandara w’Umukara, by’umwihariko muri iyi kipe, akinana n’Umwana we w’Imyaka 9 ufite Umukandara w’Icyatsi.

Amafoto

May be an image of cake and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 8 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people, people smiling, people performing martial arts and hospital

May be an image of 3 people and people performing martial arts

May be an image of 3 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people and people smiling

May be an image of 15 people and people performing martial arts

May be an image of 13 people, child and people performing martial arts

May be an image of 3 people and people performing martial arts

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 16 people and people performing martial arts

May be an image of 10 people and people performing martial arts

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people and people studying

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 4 people and people smiling

May be an image of 5 people

May be an image of 6 people and people performing martial arts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *