Amaso y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, azaba ahanze kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, mu mukino w’umunsi wa gatanu mu yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cyo mu 2026 kizabera mu bihugu bya ‘USA-Canada-Mexique.
Uyu mukino uzahuza Amavubi y’u Rwanda ari ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya gatatu, na Kagoma zidasanzwe za Nijeriya ziri ku mwanya wa gatanu mu makipe atandatu, uzakinwa ku isaha ya saa 18:00 ku isaha ya Kigali.
Umutoza wungiriye w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Eric Nshimiyimana, yavuze ko intsinzi y’ibitego 2-1 u Rwanda ruheruka gukura kuri Nijeriya ubwo bakinaga umukino wa nyuma wo mu itsinda mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizakinirwa muri Maroke mu mwaka utaha [2026], ibaha ikizere cyo kuzongera kuyisubira, muri uyu mukino w’amateka utegerejwe n’abatari bacye.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane, umunsi umwe mbere y’umukino, Nshimiyimana yagize ati:“Intsinzi twabakuyeho ubwo duheruka guhura, iraduha ikizere. Kuri iyi nshuro, twishimiye gukinira mu rugo aho tuzaba dushyigikiwe n’abafana. Uzaba ari umukino ukomeye ku mpande zombi, kuko twese turashaka amanota atatu”.
Ibitego byabonetse ubwo izi mpande zombi ziheruka guhura, byatsinzwe na Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent ku ruhande rw’Amavubi y’u Rwanda, mu gihe Samuel Chukwueze ariwe watsinze igitego rukumbi cyabonetse ku ruhande rwa Kagoma zidasanzwe za Nijeriya .
Itsinda rya gatatu u Rwanda ruherereyemo, riyobowe n’Ikipe ya Benin ifite amanota 8, u Rwanda na Afurika y’Epfo zikayigwa mu ntege n’amanota 7, Lesotho ifite amanota 5, mu gihe Nijeriya na Zimbabwe zifite amanota 3.
Gusa, Benin na Zimbabwe zimaze gukina imikino 5 mu gihe izindi zimaze gukina 4. Umukino wa gatani zawukinnye kuri uyu wa kane, zikaba zawuguyemo miswi y’ibitego 2-2.