Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yasuye mu myitozo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, umunsi umwe mbere y’uko yesurana n’iya Nijeriya mu mukino w’umunsi wa gatanu mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizakinirwa muri USA-Canada-Mexique mu Mpeshyi y’Umwaka utaha [2026].
Umukino uzahuza ibi bihugu byombi, uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, ukazakinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali ku isaha ya saa 18:00 z’Umugoroba.
Mu butumwa yabasangije ubwo yabasangaga mu myitozo kuri Sitade Amahoro, Nelly Mukazayire yabasabye kuzakora ibishoboka byose bagakina bibuka ko u Rwanda rwose rubari inyuma.
Yagize ati:“Twiteguye kubashyigikira. Ibindi bijyanye n’uko muzakina n’iby’umutoza, ariko ibijyanye no kwimana u Rwanda byo ni ibyacu”.
Ibitego byabonetse ubwo izi mpande zombi ziheruka guhura, byatsinzwe na Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent ku ruhande rw’Amavubi y’u Rwanda, mu gihe Samuel Chukwueze ariwe watsinze igitego rukumbi cyabonetse ku ruhande rwa Kagoma zidasanzwe za Nijeriya .
Itsinda rya gatatu u Rwanda ruherereyemo, riyobowe n’Ikipe ya Benin ifite amanota 8, u Rwanda na Afurika y’Epfo zikayigwa mu ntege n’amanota 7, Lesotho ifite amanota 5, mu gihe Nijeriya na Zimbabwe zifite amanota 3.
Gusa, Benin na Zimbabwe zimaze gukina imikino 5 mu gihe izindi zimaze gukina 4. Umukino wa gatani zawukinnye kuri uyu wa kane, zikaba zawuguyemo miswi y’ibitego 2-2.
Amafoto
