Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yaguye miswi y’igitego 1-1 n’iya Lesotho izwi ku izina ry’Ingona, mu mukino w’umunsi wa gatandatu w’iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizakinirwa muri USA-Canada-Mexique mu mpeshyi y’Umwaka utaha [2026].
Uyu mukino wakiniwe kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali imbere y’abafana 45.000, warangiye Jojea na Fothoane aribo batandukanyije impande zombi.
Kwizera Jojea, rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yatsinze igitego ku munota wa 58 w’igice cya kabiri, kiza kwishyurwa na Lehlohonolo Fothoane ku munota wa 82 w’umukino.
Umukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga, buri ruhande rugerageza gushaka uburyo bwiza bwo kureba izamu.
Ugusatira kwakomeje kwiyongera hagati y’impande zombi, ariko imikino 45 y’igice cya mbere irangira rwabuze gica.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagarutse mu kibuga rufite ingamba nshya, rukora impinduka mu bakinnyi hagamijwe gushaka igitego.
Ibi byaje guhira umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, kuko ku munota wa 58, Kwizera Jojea yakoze ibyifuzwaga n’Abanyarwanda.
Nyuma y’iki gitego, Lesotho yakomeje kotsa igitutu cy’izamu ry’Amavubi ryari ririnzwe na Ntwali Fiacre, ariko ba myugariro barimo ‘Manzi Thierry na Mutsinzi Ange’ bakomeza kurihagararaho.
Ku munota wa 82, Lehlohonolo Fothoane yabonye amahirwe ameze nka manu yamumanukiye, akora ibyasabwaga mu gihe abafana babariraga iminota ku ntoki ngo batahe bishimye nyuma yo kubabazwa na Nijeriya ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.
Iki gitego cya Lehlohonolo Fothoane cyahinduye umwuka wari murri Sitade ndetse bamwe mu bafana batangira gukuramo akabo karenge.
Nyuma yo kongeraho iminota 4 kuri 90 isanzwe y’umukino, Antoine Max Depadoux Effa Essouma wari umusifuzi w’uyu mukino, yahushye mu Ifirimbi atandukana impande zombi.
Inota Amavubi yakuye kuri Lesotho ryayashyize ku mwanya wa kabiri n’amanota 8 inyuma y’Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13 nyuma yo kwisengerera Benin ibitego 2-0.
Muri iri tsinda rya gatatu, ibintu biracyakomeye, kuko uretse Afurika y’Epfo ifite amanota 13, u Rwanda runganya na Benin amanota 8, mu gihe Nijeriya ari iya 4 n’amanota 7 nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Zimbabwe kuri uyu wa kabiri.
Lesotho yakuye inota i Kigali, iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 6, mu gihe inota Zimbabwe yakuye kuri Nijeriya ritagize icyo riyimarira, kuko ikiri ku mwanya wa nyuma [6] n’amnota 4 mu mikino 6 imaze gukina.
Kugira ngo Amavubi yizere kuzabona itike y’igikombe cy’isi, arasabwa kuzitwara neza mu mikino isigaye, harimo uwo azahuramo na Nigeriya tariki ya 1 na 9 Nzeli 2025.
Kugeza ubu, Umutoza mushya w’Amavubi, Adel Amrouche, ntabwo aremeza abafana nka Torsten Frank Spittler yasimbuye.
Mu mikino ibiri amaze gukina, afitemo inota 1 kuri 6. Yatsinzwe na Nijeriya ibitego 2-0, mu gihe yaguye miswi na Lesotho y’igitego 1-1.
Torsten Frank Spittler yasimbuye, yasize Amavubi ku mwanya wa mbere, icyo gihe yari afite amanota 7 mu mikino 4.
Umwe mu mikino yabonyemo intsinzi yafashwe nk’idasanzwe muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, n’uwo yatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0, mu mukino wakiniwe i Huye.
Amafoto