FERWAFA yitandukanyije n’Umusekirite wahohoteye Umufana wa Rayon Sports

Nyuma y’uko umwe mu bari bashinzwe gucunga umutekano w’abafana kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC, ahohoteye umufana bivugwa ko ari uwa Rayon Sports, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryagaragaje aho rihagaze kuri iyi migirire.

Ibinyujije kuri konti yayo y’urubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, FERWAFA yatangaje ko yababajwe n’ibyabaye ndetse igiye kubikurikirana no gufata ingamba ngo bitazongera.

Tariki 11 Gicurasi [5] 2025, nibwo umwe mu bari bashinzwe umutekano mu mukino Rayon Sports yakinnyemo na Police FC, yakubise umutego umufana wari wambaye umupira usanzwe wambarwa n’abafana ba Rayon Sports nk’uko amashusho abigaragaza.

Nyuma yo gutegwa, uyu mufana bigaragara ko akiri muto mu myaka, yikubise hasi abanza kugwa igihumure. Ibi bikaba aribyo byazamuye amarangamutima ya benshi.

Tiger Gate, Kampani ifite akazi ko gucunga umutekano ku Bibuga, uyihagarariye yavuze ko babisabira imbabazi, ashimangira ko uwamuteze ari ibintu atari yateguye.

Nk’urwego rushinzwe umutekano, ibinyujije kuri X yahoze ari Twitter, Polisi y’Igihugu yasubije abibazaga ikigiye gukurikiraho, barimo n’Umunyamakuru Angel Mutabaruka igira iti:‘‘Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze’’.

Nyuma y’iryo tangazo rya Polisi y’igihugu, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) naryo ribinyujije kuri X ryatanganje ko ryatangiye kubikurikirana,

Riti:‘‘Nyuma y’igikorwa kigayitse byagaragaye ko cyakozwe n’umwe mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga, mu mukino wa Rwanda Premier League wari wahuje Police FC na Rayon Sports FC, Taliki ya 11 Gicurasi 2025, FERWAFA yababajwe n’ibyabaye, kandi ikomeje kubikurikirana kugira ngo bitazasubira’’.

‘‘Tuzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano n’ituze ku bibuga byose, ari na ko twongera imbaraga mu guhugura Ababishinzwe ku bijyanye n’umutekano ku bibuga, kugira ngo dukumire icyahungabanya umudendezo a’Abantu bose bitabiriye imikino y’umupira w’Amaguru.’’

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *